Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Lil G agiye kumurikira abafana be umuzingo w’indirimbo ze yise ’Cyore’

Nyuma yo kugenda avugwaho ibintu byinshi bitandukanye, umuhanzi nyarwanda Karangwa Lionel uzwi nka Lil G mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze album yise ‘Cyore’ izaba iriho indirimbo 12.

Lil G yavuze ko iyi Album agiye gushyira hanze ari igisubizo ku bakunzi b’ibihangano bye kuko byagiye byibazwa kenshi kuba adashyira hanze album y’indirimbo ze kandi ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda.

Lil G yamamaye cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Meddy ubu uri muri Amerika bakayita ‘Nimba umugabo’. Nyuma yaje gukomeza gukora izindi bityo afatisha atyo.

Ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane bakiri bato. Kuko ku myaka 14 yari amaze kujya mu mitwe ya benshi kubera ibihangano bye.

Bikunze kugaragara ku bahanzi batandukanye ko mu mpera z’Umwaka usanga bategurira abakunzi b’ibihangano byabo ibitaramo, abamurika za alubumu zabo, ndetse n’ibindi bituma bishimana n’abafana babo.

Ni muri urwo rwego Lil G nawe yamaze gutangaza ko album ye nshya yise ’Cyore’ azayimurikira abakunzi be ku itariki ya 29 Ukuboza 2016 kuri petit stade Amahoro i Remera.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko azunganirwa n’abo bagiye bakorana indirimbo ziri kuri iyo album. Muri abo hakazaba harimo Young Grace n’undi muhanzi wo muri Uganda witwa AGANAGA ndetse n’abandi akivugisha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NZABIRINDA JEROME - 11/11/2016 saa 18:26

TUGUKUNDA TURIBESHI ARIKO NURIKUDUHA IBYO WATUMENYEREJE
Kanda hano umusubize

dume ernest - 11/11/2016 saa 14:51

ndakwemeramusoregusawarazimyegaruka ukoranimbaaraganyinshi
Kanda hano umusubize

Leo - 11/11/2016 saa 18:55

Wowe Uvuga Ko Lil G Yazimye Urabesha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X