Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Lil G yongeye gushinjwa ubuhemu n’ubwambuzi

Nyuma yo gushinjwa ubwambuzi mu minsi yashize, Umuhanzi Lil G yongeye kuvugwaho igikorwa cy’ubwambuzi yakoze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, aho yishyuwe amafaranga yo kuririmba mu bukwe ariko ntaririmbe ndetse ntanasubize amafaranga yahawe.

Uyu muhanzi ashinjwa n’uwitwa Lucie, wamuhaye amafaranga atashatse gutangaza umubare ngo aririmbe mu bukwe bwa bene wabo, ariko ngo akaba yaratangajwe cyane no kubona Lil G akuraho telephone bamuhamagara ntibamubone bari bararangije kumwishyura amafaranga yari yabaciye yose.

Uyu Lucie akomeza avuga ko nta cyizere yakongera kugirira uyu muhanzi ndetse nundi wese, ngo kuko burya icyizere kiraza amasinde.

Yagize ati: "Lil G yishyuwe mbere ngo aze kuririmba mu bukwe bwabaye kuwa gatandatu tariki 25-06-2016. Gusa byaje kurangira ashimangiye umugani ugira uti ‘ikizere kiraza amasinde’ ni nyuma yuko uyu muhanzi yategerejwe aho abatumiwe bari kwakirirwa I Kabuga, ariko birangira ataje ndetse anakuraho telephone, byongeye yivana no muri groupe ya Whatsapp twahuriragamo n’abashinzwe gutegura igitaramo."

Gusa ku ruhande rwa Lil G we avuga ko atigeze bahemukira ngo kuko isaha bari bamuhaye yo kuza kuririmbaho yari yahageze, ngo gusa icyaje kubaho ni uko yategereje amasaha agera kuri 5 ategereje ko bamubwira ngo aririmbe ariko ntibabikora kandi ngo yari afite ikindi gitaramo yagombaga kuririmbamo nyuma yo kuririmba muri ubwo bukwe ahitamo kwigendera ngo atavaho akica gahunda z’abandi. Lil G rero yemeza ko ari bo bamuhemukiye atari we wabahemukiye.

Yagize ati: "Ntago nabakoshonnye ahubwo barankoshonnye ntibashyira ibintu byabo kuri gahunda kuko narimfite ikindi gitaramo sa kumi n’ebyiri zageze batarambwira ngo nze ndirimbe kuko nari nahageze mbategereza amasaha atanu yose, ndongera mbamenyesha ko mbahaye iminota 15 ko nibaba batarambwira mpita nikomereza kuko niba bari bishe gahunda zabo ntibyari gutuma nanjye nica izanjye, nuko ya minota nabahaye ikomeza gushira batarambwira mpita nkomeza njya mu kindi gitaramo nari mfite ."

Gusa nubwo uyu muhanzi avuga ibi si bwo bwa mbere avuzweho ubwambuzi, kuko mu kwezi kwa 4 nabwo yatunzwe agatoki n’umuhanzi uba mu gihugu cya Kenya witwa Trey max Manzi, amushinja kurya amafaranga ye amwizeza ko bakorana indirimbo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HAVUGIMANA BWICHA - 29/06/2016 saa 17:27

BIGARAGARA KO LIL G AKAZE KANDIKO ATASHORA GUSIBA NTA MPANVU. none niba isaha ze zarashize yagombwaga gukor'iki?
Kanda hano umusubize

Uwamahoro!Arine - 29/06/2016 saa 16:04

niyihangane.Abikore.Yitoze,namavunyoguhubuka.Nabaze.Ashishoze
Kanda hano umusubize

tumukunde aderine - 28/06/2016 saa 17:12

ngentarubanza nacira chr Wange niba kokoyarabategereje amasaha atanu barangiza ntibamuhe umwanya ikigaragara nuko ayo bamwishyuye arayukuri nubwo atabaririmbiye yarabasuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X