Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Lil One ngo afite icyizere cyo kuzagaragara mu bahanzi bazitabira PGGSS mu mwaka wa 2018

Umuhanzi nyarwanda ukizamuka muri muzika nyarwanda Simbizi Saidi uzwi ku izina rya Lil One avuga ko hatagize icyitambika mu mikorere ye, akurikije ibyo amaze kugeraho nta kabuza azagaragara mu bahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Suoer Star mu mwaka wa 2018 niriba rikiriho.

Uyu muhanzi wagiye ukorana indirimbo n’abahanzi biganjemo abaraperi nyarwanda bafite amazina aremereye muri muzika nyarwanda barimo Bulldogg, P Fla, Neg G The General akaririmbana na Jack B ndetse na Gisa Cyinganzo ndetse n’uwitwa TMS, avuga ko urwego agezeho abona rumushimishije, ariko ngo ntiyaterera agate mu ryinyo kuko afite intego yo kuzakora ku buryo mu mwaka wa 2018 azaba mu bahanzi bazitabira PGGSS.

Aganira n’ikinyamakuru imirasire yagize ati: "Ubu ndashaka gukora ku buryo mu mwaka wa 2018 nzaba mu bahanzi beza ndetse nkanirabira Guma Guma. Nkurikije urwego ndiho kandi nzi neza ko nzabigeraho."

Uyu muhanzi watangiye gukora muzika mu mwaka wa 2010, avuga ko unumdi icyatumaga atamenyekana kandi amaze imyaka irenga 6 akora umuziki ari uko nta bushobozi buhagije yari afite ku buryo yakora indirimbo n’amashusho yazo byiza, ariko ngo ubu agiye gukora uko ashoboye mu bushobozi afite ku buryo abanyarwanda bazabona ibikorwa bye, banamenye ko afite impano y’ubuhanzi muri we.

Uyu muhazi uririmba mu njyana ya Hip Hop ndetse na Afrobeat kuri ubu afite indirimbo 15 za Audio n’enye (4) zikoreye amashusho.

Mu ndirimbo ze harimo iyitwa “Bavuge” yakoranye na Bulldogg na Gisa, iyo yise “Shakamba” yakoranye na Gisa ndetse n’izindi.

Kuri ubu akaba avuga ko agiye gukora indirimbo nyinshi harimo iyo ategura gukorana na Jay Polly ari kumwe na Bruce Melody.

Bavuge by Lil ft. Bull-Dog Gisa

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rafiki - 6/10/2016 saa 07:33

Sawa Sawa da
Kanda hano umusubize

kavira - 4/10/2016 saa 08:16

yatangiye gumaguma itariho rata courage musore wanjye ureke abacantege nka kagwera
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 12:56

Courage Lil one ufite Impano ntakabuza uzabigeraho.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 12:56

Courage Lil one ufite Impano ntakabuza uzabigeraho.
Kanda hano umusubize

Kagwera - 2/10/2016 saa 10:02

Ariko se Guma guma mwumva ariho muzika yanyu izajya igarukira, unamurebye mu maso bigaragara ko nta bwenge afite, ni bihurirhuri, uyu si umuhanzi ahubwo ni umunyamanyanga, abandi bararirimbaga kuko bibarimo naho uyu munywatabi ngo PGGSS muri 2018, hahahah
Kanda hano umusubize

kavira - 4/10/2016 saa 08:13

Ariko Ucyekako Abantu Bose Banywa Itabi? Uyu Ndamuzi Kukurusha ! Kd Nabarinywa Bararimba Kd Kuvuga Ibyiyimviro Sikosa Kuko Yanatangiye Gumaguma Itariho
Kanda hano umusubize

umuhoza - 2/10/2016 saa 09:32

haha uzampe hit wanjye ndabona waragafashe
Kanda hano umusubize

sangwa - 2/10/2016 saa 08:30

lil one komeza uduhe izo hit
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 10:54

Lil one! ! courage kbsa nturekure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X