Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Lilian Mbabazi witegura gutaramira abanyarwanda yageze i Kigali

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda yaraye ageze mu Mujyi wa Kigali, aho aje nk’umuhanzi mukuru mu bazitabira igitaramo cya Jazz Junction azakora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016, akaba yaje kare kugira ngo agire imyiteguro ihagije nk’uko yabitangaje.

Mbabazi Lilian yavuze ko yahisemo kuza mbere y’iminsi ibiri kugira ngo abanze akorane imyitozo n’itsinda ry’abacuranzi bagize Neptunez Band izamucurangira no kugira ngo abanze abonane na bamwe mu muryango we batuye i Kigali.

Yagize ati: "Ntabwo nazanye na Band yanjye, ubusanzwe ahantu hose ncurangira muri Uganda niyo imfasha kuko ndirimba live, igitaramo cyo muri Serena rero nzafatanya na band yitwa Neptunez, isanzwe icurangira inaha, ndashaka kwitegura neza ngo nzakore igitaramo cyiza."

Muri iki gitaramo cya Jazz Junction kizabera muri Kigali Serena Hotel, Lilian Mbabazi azafatanya n’abahanzi bakomeye mu kuririmba by’umwimerere barimo Hope Irakoze wegukanye Tusker Project Fame n’abaririmbyi bagize Neptunez Band.

Mbabazi yavuze ko iki gitaramo na we agifite amashyushyu kuko iyo aririmbiye mu R wanda yishima kurusha mu bindi bihugu byose yatumiwemo.

Yagize ati: "Mu Rwanda ndahakunda cyane, erega hano ni iwacu, ni mu rugo, ndumva kuzaririmbira abafana banjye bizaba bishimishije, iyo ncurangiye mu Rwanda numva nishimye cyane, abafana bazaze tugire ibihe byiza."

Yongeyeho ko mu mwaka utaha wa 2017 azaza kuba mu Rwanda by’igihe gito akahatunganyiriza album y’Ikinyarwanda azakorana n’aba Producers yatoranyije ariko atahita atangaza ubu.

Yagize ati: "Nabikubwiye mu Rwanda mbafite abantu benshi, mpafite abavandimwe banjye, umuryango wanjye uba hano, ababyeyi banjye n’abo tuvukana, ndashaka kuhagaruka mu mwaka utaha. Nzakora ibitaramo, ndashaka no gukora album yanjye ya mbere y’Ikinyarwanda."

Mbabazi Lilian agarutse mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri 2015 yahakorera igitaramo gikomeye cyamuhuje n’itsinda rya Mafikizolo ni nabwo yahaheruka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hatangimana hassan - 30/09/2016 saa 08:59

nagaruke murwimisozi igihumbi muguhungucye toramushikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X