Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

M1, Allioni na Fearless , mu gitaramo cy’agahebuzo muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzi Muneza abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri H-Zone Gikondo bishimiye uburyo umuraperi Fireman yabagejejho Hip Hop, kuri ubu abahanzi M1, Allioni na Fearless bashyize hamwe bategurira abafana babo igitaramo cy’akataraboneka dore ko aba bahanzi bari kubica bigacika muri iyi minsi.

Iki gitaramo gihuriwemo n’aba bahanzi biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, kikazabera muri H-Zone Gikondo, hamwe mu hantu hamenyereweho kuba imyidagaduro hano mu mujyi wa Kigali.

M1
Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususuruta abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro ni isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uzaba yamusohokanye bazafata icyo kunywa cy’ubuntu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gufasha aba bahanzi gutegura iki gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe b’abahanzi bazaba baje kubataramira ndetse ngo aba bahanzi bazabataramira bigatinda, dore ko Allioni azaba ataramana n’abafana be bamubaye hafi mu bihe by’irushanwa rya PGGSS6.

Allioni azaba yabukereye
Fearless na we azereka abakunzi ba muzika nyarwanda ko ari umuhanzi kazi nyarwanda kandi ufite impano idasanzwe. Akarusho M1 we azabyinisha abazaba bitabiriye iki gitaramo bitinde.

Fearless
Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagabo - 11/09/2016 saa 06:35

Oya niba batazajyana nabafana muri pscine.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X