Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

M1, Allioni na Fearless mu gitaramo cy’imbaturamugabo kuri iki cyumweru muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare barimo n’abakomoka mu bihugu by’amahanga, ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’akataraboneka, aho kuri iki cyumweru baza gutaramirwa n’abahanzi b’ibyamamare ndetse banakunzwe muri muzika nyarwanda ari boM1, Allioni na Fearless.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga, iki gitaramo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Zeri 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko aba bahanzi bose baribube babukereye biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa, ndetse n’izo bamaze iminsi mike bakoze zikiri nshya.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bari bube batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususuruta abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro biraba ari akarusho kuko iyi ari isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uba yamusohokanye bafata icyo kunywa cy’ubuntu.

Ubuyobozi bwa M I G buvuga ko iki gitaramo kiribube ari icy’akataraboneka kuko ngo abacyitabira babona imiririmbire idasanzwe b’aba bahanzi ndetse bambaye binogeye ijisho, cyane ko ngo aba bahanzi babataramira bigatinda, dore ko Allioni ari butaramane n’abafana be bamubaye hafi mu bihe by’irushanwa rya PGGSS6.

Tubibutse ko iki gitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X