Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Massamba agiye gushyira hanze Album igizwe n’indirimbo 30

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, ubwo umuhanzi Massamba Intore yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Mille Collines, yatangaje ko yamaze gutunganya indirimbo 30 zirimo iza kera n’inshya yahurije kuri album yise ‘Inganzo ya Massamba Intore Icyogere’ agiye kuzashyira ahagaragara.

Massamba Intore yavuze ko iyo album akazayimurikira abantu ku itariki ya 30 Werurwe 2017 icyo gihe akazabihuza n’umunsi umuryango we wibukiraho Mzee Sentore Athanase ari we Se, aho yavuze ko yari amaze imyaka itatu arimo kunononsora neza indirimbo yabonaga zigomba kujyaho.

Yagize ati: "Iyi album yantwaye igihe kirekire n’imbaraga ndimo kuyikora. Kuko ibihangano byose biyiriho byansabye kubikora ubwitonzi kugirango nsoze izo ndirimbo 30 zose."

Yavuze ko yahisemo kuzayikorera igitaramo nyuma y’uko atangiye kugirira ingendo zo hanze mu rwego rwo kubanza kugeza ibyo bihangano ku bari hanze batazashobora kuza mu Rwanda mu gitaramo cyangwa se babe babona iyo album ku buryo buboroheye.

Iiyi Album ya Massamba azashyira ahagaragara izaba ari iya 10, ikurikiye izindi yakoze mbere zirimo’ Wirira, Nyeganyega, Mama shenge, Amatage n’izindi. Akaba afite na CD y’imbumbe yise ‘Dushengukane isheja’, iriho zimwe mu ndirimbo yahimbye akiri ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Dore indirimbo 30 zizaba ziri kuri iyo album ya Massamba Intore

IGICE CYA 1
1. Yaraye avutse
2. Muraberewe
3. Uzabatashye
4. Indende
5. Nyundo
6. Ndi uwawe
7. Imihigo y’imfura
8. Ikibungenge
9. Nimuntabare
10. Nyampinga
11. Umuhororo
12. Nyaruguru
13. Rwanda itagengwa (Vol II)
14. Zarwaniye inka
15. Dushengurukanye isheja (Vol II).

IGICE CYA 2
1. Karame Rudasumbwa
2. Mwugurure baraje
3. Ndacura Intimba
4. Ngarambe
5. Inzira y’Ubumwe
6. Ntamakemwa
7. Mpinganzima
8. Kanjogera
9. Cyonyonyo
10. Ikizungerezi
11. Berenadeta
12. Inka y’Urukundo
13. Aragiye sine ya mwiza
14. Ibihame
15. Rwagihuta (Vol II)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X