Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mbamba Olivier umukinnyi muri filime Nyarwanda yitabye Imana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Kanama 2016 umukinnyi wa Filime Mbaba Olivier wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Rwasibo, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru aturuka kuri umwe mu bakinnyi ba filime wari inshuti ya hafi ya Mbamba Olivier ngo ni uko na we yamenye ko Mbamba Olivier arwariye mu bitaro bya CHUK kuwa kane w’icyumweru gishize binyuze ku rubuga bahuriyemo rwa Watsapp.

Yavuze ko ubwo yajyaga gusura Olivier aho yari arwariye kuwa gatanu ngo yamusanze ari muri koma ku buryo atabashije kumenya ko yamusuye, akaba yarabwiwe n’uwari umurwaje ko arwaye Diabete.

Yagize ati: "Nagiye kumusura kuwa gatanu ariko yari ari muri koma, uwari umurwaje yambwiye ko arwaye diabete."

Andi makuru aturuka mu bakinnyi bafilime bari baziranye avuga ko uyu musore yaba yari afite indi ndwara atari azi, bigahuza no gukora siporo nyinshi dore ko yari umutoza mu Jim tonic, bikamugiraho ingaruka.

Mbamba Olivier yari atuye mu murenge wa Kimisagara, yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu 3, akaba yaramekanye cyane muri filime Nyarwanda.

Mbamba Olivier wavutse taliki ya 15 Mata 1987, yari umwe mu bakinnyi ba filime wakinnye muri filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka filime Kwizera kurema, Ntakitagira iherezo, Hahirwa uwihanganye, Serwakira, Nkubito ya nyamunsi, Rwasibo, n’izindi.

Uretse kuba umukinnyi wa filime yari n’umutoza wa siporo aho yatozaga Club Muvandimwe ikorera i Nyamirambo ahazwi nko ku ba Bikira, byongeye yari n’umutoza wa Siporo i Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dushime Olivier - 9/08/2016 saa 18:04

RIP Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 20:04

lamanaimwakiremubayo kandimbonerehonokwihanganishaabauzenyakwigendera.
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke emmanuel - 9/08/2016 saa 16:41

RIP Olivier tuzahora tukwibuka Imana ikwakire mubayo
Kanda hano umusubize

tito - 9/08/2016 saa 14:09

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

tito - 9/08/2016 saa 14:08

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

umusomyi - 9/08/2016 saa 09:36

Imana imwakire mu bayo aruhukire mu mahoro. Imana ikomeze umuryango asize kandi ibere ikiramiro impfubyi n'umupfakazi asize!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X