Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mc Tino ari guhigwa bukware n’umukobwa uvuga ko yaraye amwutwaye isakoshi

Nyuma y’uko umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Kayisirye Martin uzwi ku izina rya MC Tino uririmba mu itsinda rya TBB, agaragaye mu gitaramo cy’abahanzi M1, Allioni na Fearless cyaberaga muri H-Zone mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, biravugwa ko yahise yerekeza mu kabari gaherereye i Remera ahitwa kwa Jules ndetse akahakora amakosa, aho kuri ubu ari gushakishwa n’umukobwa uvuga ko bahuriye muri ako kabari akamwiba isakoshi irimo amafaranga, telefone n’ibyangombwa byinshi.

MC Tino n’uyu mukobwa wari n’umukunzi we witwa Kabagema Trezor aravuga kio bagiranye amakimbirane mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Nzeri 2016 ubwo bari mu kabari gaherereye i Remera ahitwa kwa Jules.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo bari muri ako kabari MC Tino yashatse kumutereta ku ngufu undi aramwangira, ndetse ngo akomeje gushaka kumubyinisha anamukoraho biza guteza imvururu nyuma y’uko umusore bakundana yahageze agashaka gutwara umukobwa Tino na we akamwitambika kugeza ubwo bashatse kurwana.

Trezor Kabagema umukunzi w’umukobwa Mc Tino yatwaye isakoshi avuga ko yabanje kubuza Tino ngo amurekere umukobwa akanga,ndetse agashaka kurwana, abonye bibaye birebire ni bwo yahamagaye aba bouncers bamujyana hanze.

Umukobwa avuga ko MC Tino yongeye kugaruka indi nshuro gusa bwo yaje atarwana, yicara mu mwanya wa Kabagema Trezor mu gihe bo bari bahagurutse babyina. Ngo yahamaze umwanya muto abacunga ku jisho ahita aterura isakoshi y’uyu mukobwa ataha ubwo.

Yavuze ko mu byo MC Tino yatwaye harimo amafaranga, ibyangombwa binyuranye, telefone ihenze n’utundi dukoresho tw’ibanze abakobwa bifashisha.

Kugeza ubu ngo uyu mukobwa n’umukunzi we baracyari gushakisha Tino ngo abahe ibyabo, ariko ngo niyakomeza kubura baritabaza inzego z’umutekano.

Gusa kuko muri iryo joro MC Tino yari kumwe na Bob baririmbana muri TBB ndetse no kuri H-Zone bakaba bari kumwe, aganira n’iknyamakuru imirasire.com yavuze ko we atigeze abona Tino atwara isakosi, ngo kuko banamusize muri ako kabari bakagenda, ndetse we akaba yahavuye bukeye. Avuga ko yatunguwer no kumva ko Tino yatwaye iyo sakoshi kandi atigeze amubona ayikoraho.

Yagize ati: "Twari kumwe ariko ibyo gutwara isakoshi simbizi njye nahavuye nyuma bahansize."

Abajijwe niba kuva yakumva Mc Tino ari gushakishwa babonanye yasubije ko batarabonana ndetse ngo ntiyakwemeza ko ari we watwaye iyo sakoshi.

Kugeza ubu benshi bari kwibaza niba koko Mc Tino yaba ari we watwaye iyo sakoshi y’uwo mukobwa, cyangwa se ari urubwa bashaka kumugerekaho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/09/2016 saa 15:05

umukobwa mubi gusa in woe byacanze kd ujye wiyubaha mubyo uvuga
Kanda hano umusubize

Nsekambabaye - 13/09/2016 saa 12:33

ariko abahungu bimbwa babaho koko ubwo uwo trezor arumva gufasha iyo ndaya gusebya Tino biramugeza kuki?
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 06:38

Uramusebya
Kanda hano umusubize

Faustin - 12/09/2016 saa 20:48

Uyu mukobwa ni umuntu mubi cyane, ubwo se arimo arateza Tino urubwa kubera iki? Ubwo niba yayisize aho akajya kubyina, yarazi ko arinde usigaye ayimurindira. Nareke kumusebya kuko niwe uri kwitesha agaciro. Ubwo ubundi urumva hari n'indanga gaciro yo kuba umukobwa w'umunyamutima yujuje, ko numva ari umusinzi gusa, wasanga atanazi aho yayitaye.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 12/09/2016 saa 18:50

Uwo,mukobwa Wicuruza. Ameze Nkawamugore Wangweye,inzoga,bita Ninde,undongoye.Rero'naweyayobewe,uwamutwaye Ishakoshe Kubera Uburaya.
Kanda hano umusubize

Matata - 12/09/2016 saa 17:49

Nshuti tujye twirinda guharabikana..Wari umubonye agarutse kandi yicara mu mwanya wa Trezor,kandi muzi neza ko mwagiranye ikibazo..Nabyo twakwita ubushotoranyi..Kuki utayihavanye ako kanya cg ngo mumwimure mu mwanya wanyu?.Ni ikosa ryawe..Uburangare..
Kanda hano umusubize

Kamanyana Divine - 12/09/2016 saa 16:23

Ubwo se uwo mukobwa avuga ashingiye ko yibwe na Tino isakoshi ye? Abaraho bose yabonaga ariwe mwiza wo kubyinishwa kungufu? Iyo sakoshi yandaritse kuki yumva ari Tino wayitwaye? Yamubonye se? Ntakajye asebanya suko bandika izina.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X