Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meddy nawe yateye ikirenge mu cya Knowless ataha amara masa mu itangwa ry’ibihembo muri MTV Africa Music Awards 2016

MTV Africa Music Awards ni bihembo ngarukamwaka bihabwa abanyamuziki bitwaye neza ku mugabane w’Afurika mu ngeri zitandukanye ,kuri ubu ibi bihembo byatanzwe ku nshuro yabyo ya 8, dore byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Ukwakira ni bwo ibi bihembo byaraye bitanzwe.

Ku rutonde rw’abatsindiye ibi bihembo, igihugu cya Nigeria na Afurika y’Epfo ni byo byiganje mu bahanzi batsindiye ibi bihembo, aho Wizkid yegukanye ibihembo 3 harimo icy’umuhanzi mwiza mu bagabo, icyo yabonye mu bantu bafatanyije mu ndirimbo n’icy’umuhanzi w’umwaka wo muri Afurika. Naho mu karere itsinda rizwi cyane no mu Rwanda rya Sauti Sol ni ryo ryegukanye igihembo nk’itsinda ryiza.

MTV Africa Music Awards y’uyu mwaka ni bwo bwa mbere, ku rutonde rw’abahatana hari hagiyeho umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard (Meddy) ariko akaba atabashije kugira amahirwe yo kwegukana igihembo dore ko yari ahanganye n’ibyamamare mu muziki aho yari mu cyiciro gishya cyongewemwo kiswe ’Listener’s Choice Award’ cy’abahataniraga ibihembo muri iri rushanwa cyaje kwegukanwa na Jah Prayzah wo muri Zimbabwe.

Urutonde rw’abaraye batsindiye ibihembo muri Mtv Africa Music Awards 2016:

Best Live Act: Yabaye Cassper Nyovest wo muri Afurika yepfo
Best Group: Sauti Sol ryo muri Kenya
Best Pop: Yatsindiwe na Shekhinah afatanyije na Kyle Deutsch bo muri Afurika yepfo
Best Female: Yabaye Yemi Alade wo muri Nigeriya
Best International act: Yabaye Drake
Legend Award ni Hugh Masekela
Best Francophone: Serge Beynaud wo muri Kote divuwari (Ivory Coast)
Best Lusophone: C4 Pedro wo muri Angora
Listener’s Choice: Jah Prayzah wo muri Zimbabwe
Absolut: Dj Maphorisa Ft Wizkid na Dj Buckz
Best Breakthrough Act : Yatwawe na Tekno wo Muri Nigeria
Best Male: Yabaye Wizkid wo muri Nigeria
Best Hiphop: Emtee wo muri Afurika yepfo
Personality of the year: Yabaye Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo
Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Yabaye Wizkid wo muri Nigeria

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Regine Kundwa - 25/10/2016 saa 09:41

Kbsa abanyarwanda mukomere kumuco
Kanda hano umusubize

Kagwe - 23/10/2016 saa 17:19

Abanyarwanda murirata kweri.Ayo marushanwa sirwanyu umuziki wanyu ntiharagera yaho uja muri MTV awards
Kanda hano umusubize

dede - 23/10/2016 saa 18:37

uziko uri injiji wowe uvuze uko!igihe ntikiragera se urabona meddy yitumiye??ubwo uvuze kuriya wabitekerejeho?abanyarwanda bagira umuco wangu ntabwo yitumiye yatumiwe think twice before you talk!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X