Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meddy yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo 3 bikomeye muri Canada

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy, kuri ubu uri kubarizwa muri Letas zunze ubumwe za Amerika aho akomeje gukorera ibikorwa bye bya muzika yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo 3 bikomeye mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzi Meddy wakunzwe na benshi ubwo yakoreraga muzika ye mu Rwanda, ndetse n’aho agiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika agakomeza gukundwa, abinyijije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo 3 muri Canada, ndetse ngo ibyo bitaramo bikazaba bikomeye cyane.

Nk’uko bigaragara ku matangazo uyu muhanzi yishyiriye ahagaragara, ku itariki ya 6 Kanama 2016 azataramira mu mujyi wa Edmonton, akurikizeho ikindi gitaramo azakorera mu mujyi wa Ottawa tariki 12 Kanama 2016 ibi bitaramo azabisoreza mu mujyi wa Montreal tariki ya 13 kanama 2016.

Meddy yaherukaga gutaramira abafana be mu bitaramo bitandukanye birimo ibyo yakoreye i Buruseli, mu Bubiligi ari na ho yakoreye igitaramo cye cya mbere hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikitabirwa n’abantu benshi.

Mu bindi bikorwa, Meddy amaze iminsi aha abakunzi be integuza y’indirimbo nshya yise "Ntawamusimbura" yatunganyijwe na Lick Lick bamaze igihe kirekire bakorana iyi ndirimbo ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba. Meddy ugiye gutaramira muri Canada amaze igihe adashyira ahagaragara indirimbo nshya kuko iheruka ari iyitwa "Sibyo" yakoranye na Kitoko nawe usigaye aba mu Bwongereza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aisha - 27/07/2016 saa 06:17

turagushyigikiye knd turagukunda Imana ikujyimbere i wish u good lucky meddy
Kanda hano umusubize

Murekatete penina - 14/07/2016 saa 13:49

komerezaho
Kanda hano umusubize

Dusabe - 13/07/2016 saa 22:47

Amahirwe masa.
Kanda hano umusubize

Claire - 13/07/2016 saa 17:03

Turakwemera!!!!
Kanda hano umusubize

Dusabe - 13/07/2016 saa 22:46

Amahirwe Masa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X