Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meddy yatangaje ko ashobora kutitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Africa Music Awads

Ngabo Médard Jobert (Meddy) uherutse gutoranywa mu bahatanira MTV Africa Music Awads (MAMAs) yatangaje ko ashobora kuazagaragara mu birori byo gutanga ibi bihembo bigenerwa abahanzi bakomeye muri Afurika.

Urutonde ntakuka rw’abahanzi bari mu bihembo bya MAMAs rwasohotse kuri uyu wa 2 Ukwakira 2016, Meddy ukunzwe mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ yabonetse mu cyiciro gishya cyongerewemo cya ‘Listener’s Choice Awards’.

Yashyizwe mu cyiciro kimwe na Yamoto Band (Tanzania), Burna Boy (Nigeria), Adiouza (Senegal), Kansoul (Kenya), Meddy (Rwanda), Prince Kaybee (South Africa), Zaho (Algeria), Kiss Daniel (Nigeria), E.L (Ghana), Bebe Cool (Uganda), Latifa (Tunisia), Saad Lamjarred (Morocco), Tamer Hosny (Egypt), Jay Rox (Zambia), The Dogg (Namibia), Sidiki Diabate (Mali), Adiouza (Senegal), Den G (Liberia), Jah Prayzah (Zimbabwe), LIJ Michael (Ethiopia) na Messias Maroca (Mozambique).

Meddy yatangarije kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko ashobora kutazaitabira ibirori byo gutanga ibi bihembo bizabera mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuko ngo yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bituma atanoza ibiganiro n’ababiteguye.

Yagize ati: "Ibihembo bya MTV na byo ni intambwe ikomeye igaragaza ko ubu tugiye kujya turushanwa n’abahanzi mpuzamahanga. Ibyo kujyayo kugeza ubu ntibiremezwa kubera ko naje kurwara imyiteguro igezemo hagati."

Yavuze ko mu byo ari gutegura gushyira hanze harimo amashusho y’indirimbo ’Ntawamusimbura’ n’indi nshyashya yakoranye na Sauti Sol.

Abahanzi benshi bakomeye muri Afurika berekeje i Johannesburg kuri uyu wa 20 Ukwakira mu gihe ibihembo bizatangwa kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.

Mu bamaze guhaguruka mu bihugu byabo harimo Eddy Kenzo, Bebe Cool, Ali Kiba, Yemi Alade, Harmonize, Flavour n’abandi bataratangazwa. Itsinda rya Sauti Sol rimaze iminsi muri Amerika na ryo ryahagurutseyo ryerekeza muri Afurika y’Epfo, binateganyijwe ko umuraperi Future agomba kuva muri Amerika uyu munsi akajya kwitegura kuririmba muri ibi birori.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lambert - 4/11/2016 saa 08:47

gsa nawe ntiyanze kubaka iryo zina ubwo impamvu ye irakomeye kbsa
Kanda hano umusubize

lambert - 4/11/2016 saa 08:46

gsa nawe ntiyanze kubaka iryo zina ubwo impamvu ye irakomeye kbsa
Kanda hano umusubize

lambert - 4/11/2016 saa 08:46

gsa nawe ntiyanze kubaka iryo zina ubwo impamvu ye irakomeye kbsa
Kanda hano umusubize

- 20/10/2016 saa 22:57

Kuki Meddy Yabyanze Kandi Yakagiye Akandika Izina? Ese Ubwo Arasimburwa Nande?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X