Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Meek Rowland yakoze indirimbo igaragaza urukundo rwamusaze ariko uwo akunda ntabibone

Umunyarwandakazi Mutoni Meek ukoresha mu muziki izina rya Meek Rowland akaba akorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Atlanta yasohoye indirimbo y’urukundo yitwa “Ngerageza”, indirimbo yuzuye amagambo agaragaza urukundo rwasaze uyu mukobwa n’uburyo asaba umukunzi we kumugerageza kugira ngo abone uburyo amukunda bihebuje.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru imirasire.com, Meek Rowland yavuze ko iyo ndirimbo yayigeneye by’umwihariko abakundana.

Yagize ati “Ni indirimbo nageneye abantu bakundana kugira ngo urukundo rurusheho kwiyongera umunsi ku munsi hagati yabo by’umwihariko ababa bashidikanya mu gukundana kwabo.”

Mu ndirimbo "Ngerageraza", Meek Rowland yishyira mu cyimbo cy’umuntu ufite umukunzi akamusaba kumugerageza kugira ngo amwereke koko ko amukunda bizira uburyarya.

Asobanura uko yahimbye indirimbo ye yagize ati: "Nishyize mu cyimbo cy’umuntu ufite uwo akunda ariko akaba atajya abyemera ko amukunda. Ndirimba rero musaba kungerageza kugira ngo mwereke ko mukunda by’ukuri ntamubeshya."

Indirimbo Meek Rowland yasohoye yavuze ko yayikoreye muri The Sounds na Bob Pro.

Akurikije ukuntu iyo ndirimbo ikoze n’uko iririmbye, Meek Rowland yavuze ko adashidikanya ko izamuzamura mu ntera ya muzika nyarwanda dore ko ashimangira ko mu gihe gito yifuza kuzaba ageze ku rwego rwiza cyane mu muziki.

Yagize ati: "Nkurukije ukuntu indirimbo ikoze nizeye ko izagira urwego runaka izanzamuraho mu muziki kandi icyifuzo cyanjye ni uko mu minsi mike ishoboka nzaba ndi umuhanzikazi uhagaze neza cyane muri muzika y’u Rwanda."

Mu rwego rwo kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere, Meek Rowland yavuze ko vuba aha yifuza kuzakorana indirimbo n’umuhanzi wo Rwanda, gusa yirinze gutangaza uwo yumva bazakorana indirimbo ngo kuko abo akunda uburyo baririmba ari benshi.

Yagize ati: "Ntabwo ndemeza neza umuhanzi tuzakorana indirimbo ariko abo nkunda uko baririmba numva twakorana indirimbo ni benshi."

Ariko nubwo yirinze kuvuga abo ateganya gukorana indirimbo avuga ko akunda Urban Boyz, King James, Bruce Melody, Christopher, Jules Sentore, Buravan, Jay Polly, Danny Nanone, AMA na G The Black.

Meek avuga ko kandi anishimira muri rusange uburyo abahanzikazi bo mu Rwanda nabo baririmba neza n’urwego bagezeho mu muziki.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/11/2016 saa 12:21

ibyo uvuga nukuri turagushikikiye
Kanda hano umusubize

BONANE Joel - 16/11/2016 saa 11:35

Ni byiza kuririmba URUKUNDO.Ariko ikibabaje nuko icyo abantu bita urukundo,atariko imana ibibona.Gukunda umuntu mudahuje igitsina,ntabwo ali biriya byo gushaka kwiryamanira nawe.Mwese muzi ingaruka zivamo:Gukuramo inda,gutandukana n'uwo witaga inshuti yawe,kwicana,kwiyahura,etc...Nkuko tubisoma mu 1 Corinthians,igice cya 13,gukundana bivuga kudahemukirana.Ntabwo biba bigamije kwishimisha gusa,hanyuma mugatandukana. Urukundo rwa sex,imana irwemerera gusa abantu barongoranye binyuze mu mategeko. Ikindi kandi tugomba kumenya,nuko abarenga ku mategeko y'imana bose,ntabwo bazaba mu Bwami bwayo nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Niyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku Munsi wa nyuma.Ntacyo bimaze rero kwishimisha ukora ibyo imana yanga,nyamara ariyo yaguhaye ibyo ukoresha mu kwishimisha (amaso,amaboko,gusomana,sex,amaguru,etc...).Abantu bakora ibyo imana ishaka bazabaho iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X