Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Minispoc na RALC baratangaza ko batashimishijwe n’i mideli yamuritswe muri Kigali Fashion Week

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, muri Century Park Hotel i Nyarutarama habereye igitaramo cyo kumurika imideli cya Kigali Fashion week, maze iki gitaramo kikagaragaramo abakobwa bari bambaye utwenda tw’imbere gusa. Abantu benshi bakagaragaza ko batishimiye iyi myambarire cyane binyuze mu bitekerezo byagaragaye mu bitangazamakuru binyuranye, kuri ubu Minispoc na RALC batangaje ko nabo batishimiye ibyabaye muri icyo gitaramo.

Mutangana Steven akaba umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko nka Minispoc na bo ibyo babibonye kandi mu byukuri bitabashimishije kubona abantu bamurika imideli y’imyambaro y’imbere ibintu binyuranije n’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Abantu bagakwiye kwihesha agaciro ni byiza kugira impano yo kumurika imideri ariko ibyiza ni uguhesha agaciro uwo uriwe kurusha kwigana ibyo ubona ahandi. Nibyo koko iki gikorwa, gishyigikiwe n’abantu banyuranye ariko ubu iri ni isomo ubutaha tugomba kureba imishyirirwe mu bikorwa y’iki gikorwa kuburyo kitakongera guteza ikibazo nk’iki.”

Mutangana Steven akomeza avuga ko nka Minispoc bagiye kwicara bakaganira n’abategura iki gikorwa ku buryo amakosa yabaye atazongera kubaho ndetse byaba ngombwa bakabagira n’inama z’uko ubutaha hari ibyo bemerewe ndetse n’ibyo batemerewe.

Ibi kandi byagarutsweho na Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) aho yavuze ko na bo batunguwe n’ibyabereye muri Kigali Fashion Week cyane ko ngo mbere y’uko iki gikorwa kiba bari baganirije abategura iki gikorwa bakabaha amabwiriza n’ibyo bagomba kwirinda kugira ngo batagira indangagaciro z’umuco nyarwanda bahonyora.

Yagize ati: “Baradohotse twari twarabaganirije, biriya bari babizi ko bitemewe kandi ngira ngo hari hamaze kuba iki gikorwa inshuro nyinshi ibi bitabamo. Ikigiye kubaho ubu tugiye kuganira nabo turebere hamwe uburyo iki gikorwa cyabaho kidahagaze ariko kikagira ibyo kigenderaho, turi kuganira nabo kandi twizeye ko bitazongera kuko natwe byaratubabaje.”

Dr Jacques Nzabonimpa yakomeje avuga ko n’ubwo bishoboka ko kuba abanyamahanga benshi bari bitabiriye Kigali Fashion Week ari byo byaba byarateye iki gikorwa kugaragaramo imwe mu mico y’ahandi ariko ifatwa nk’itari myiza ku mukobwa w’umunyarwanda kazi, ngo ibiganiro barimo bari kurebera hamwe uko haza abanyamahanga benshi ariko ntibisige byangije indangagaciro z’umunyarwanda kazi.

Minispoc na RALC batangaje ibi mu gihe bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko batigeze bishimira imyambarire yakigaragayemo, aho bavugaga ko itari ikwiye umwari w’umunyarwanda kazi, ndetse banahamya ko abateguye iki gitaramo bahonyoye indangagaciro ziranga umunyarwanda kazi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kananula - 28/06/2016 saa 10:01

Mbanje kubasuhuza ibintu mukila ntaho byabaye njye mbaye mu Bushinwa imyaka 23 sindabona abanyamideri bamurika gukurahoko baba bambaye gakondo ariko sinzi niba koko iyo ariyo myambarire yumuco wu Rda. Sindagera mu Rda ariko niwacu ngomba kuzahagera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X