Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Mutesi Jolly abaye uwa mbere ugiye guhagarariye u Rwanda muri Miss World

Bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa mu iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza (Miss World 2016), aho Mutesi Jolly ari we uzitabira iryo rushanwa ahatanira umwanya wa nyampinga w’isi aho azaba yaserukiye igihugu cyamubyaye ari cyo u Rwanda.

Kuri ubu Miss Mutesi Jolly wasazwe n’ibyishimo atangaza ko akimara kumva ko azahagararira u Rwanda muri Miss world yashimishijwe n’iyi ntambwe ateye mu buzima yishimira kuba ariwe ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda, ndetse avuga ko icyamushimishije kurushaho ari uko nubwo azaba agiye kurushanwa ariko ngo azaba agiye no kwiga, bityo akaziyongerera ubumenyi ndetse bikanamufasha guhagararira igihugu cye neza.

Yagize ati: "Ndashimira abanyarwanda muri rusange, ndashimira buri wese wambaye hafi ndashimira ababyeyi banjye mbese buri muntu wese watumye Jolly Mutesi aba uwo ariwe uyu munsi, njye mbijeje kuzahagararira u Rwanda neza kandi nkuko nzaba ntwaye ibendera ry’igihugu nzanarwanira guhagararira igihugu cyanjye neza."

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu Kuboza 2016, kuri iyi nshuro hinjiyemo ibihugu bishya bibiri, Bangladesh ndetse n’u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Mutesi Jolly. Bikaba ari na yo nshuro yarwo ya mbere yo kwitabira iri rushanwa.

Miss World ni ryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini kurusha andi yose abaho ku Isi. Ryatangirye mu Bwongereza mu 1951, nyamara mu myaka yose iri rushanwa rimaze uko ari 65 nta mu nyarwanda wari wakaryitabiriye. Kuri ubu rero uyu mwaka rizitabirwa na Miss Jolly Mutesi akaba na Miss Rwanda 2016.

Abazitabira iri rushanwa bazaba bahatanira gusimbura Mireia Lalaguna wo muri Espagne uheruka kuba Miss World 2015 mu irushanwa ryabereye ahitwa Sanya mu Bushinwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

louise - 28/06/2016 saa 18:12

Wow miss jolly courage tuzagusengera itsinzi niyawe l hope
Kanda hano umusubize

Vedaste MUGABONAKE - 28/06/2016 saa 13:56

Congratulations to you, I wish you to success.
Kanda hano umusubize

Steve - 28/06/2016 saa 07:10

Oh good courage Jolie tukuri nyuma
Kanda hano umusubize

izere fabrice - 27/06/2016 saa 21:28

tugutumye tukwizeyeho insinzi turagushyigikiye nkumunyarwandakaziwacu
Kanda hano umusubize

izere fabrice - 27/06/2016 saa 21:26

tugutumye tukwizeyeho insinzi turagushyigikiye nkumunyarwandakaziwacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X