Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yambaye Bikini gusa mu guhatana n’abandi

Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ari mu irushanwa rya Miss Supranational ribera muri Pologne ririmo abahatana bagera kuri 80. Kuwa kabiri nijoro abahatana bigaragaje batambuka bambaye udusamamagara gusa (Bikini). Kimwe n’abandi nawe yahatambutse.

Mu irushanwa nk’iri mu myaka yashize, Miss Mutesi Aurore na Umwali Neem abo ntibambaye bene utu twambaro, bambaye nkatwo ariko bakingaho utweeko tugufi. Bituma bamwe babihuza n’umuco nyarwanda wo kwikwiza.

Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda we kuri iyi nshuro yambaye uko abandi barushanwa bambaye nk’uko biba bisabwa abitabiriye irushanwa baca imbere y’abakemurampaka.

Miss Colombe yatangaje ko we yakoze igikwiye mu gihe gikwiye. Ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora bikamuhesha amahirwe muri iri rushanwa kuko ngo ahagarariye igihugu.

Gutora muri Miss Supranational 2016 bica kuri application yitwa Mobstar ukareba ifoto y’uwo ushaka guha amahirwe.

Miss Supranational itegurirwa muri Pologne kuva mu 2009, kuva yatangira nta munyafrica urayegukana kuko mu nshuro esheshatu ibaye yatwawe gatatu mu Burayi (Biélorussie, Pologne na Ukraine), kabiri muri Aziya (Philippines na India) na rimwe muri Amerika (Paraguay).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alain - 26/11/2016 saa 20:06

Ahaaa! gusa nge nashobewe! mbega imyambarire! biteye isoni! Miss wacu koko?
Kanda hano umusubize

umuravumba - 26/11/2016 saa 18:37

Ndabona mwikariso ntakirimo!!!Hahahaha nitunahura kwa Rubangura nzaba mbona kontakirimo kuko namubonye yambaye ubusa kobise Bikina kugirango babyoroshye.
Kanda hano umusubize

- 25/11/2016 saa 23:39

ko gateye wagirango no kadahumeka mu masaka cyokora uteye isesemi peeeeeee
Kanda hano umusubize

Jado - 25/11/2016 saa 07:53

Erega Burya Ngugiye Iburyasazi Azimira Arinzima Koko!Sha Umukobwa Wacu Turamushyigikiye Kbs Nubwo Bigoye Kuba Yakegukana
Kanda hano umusubize

david - 24/11/2016 saa 21:31

ariko haribintu byakagombye gusobanuka niba abazungu bahatana bambaye ubuza nawe erega ukifata ugata umuco wigihugu cyawe NGO wahatanye byacitse reka sinakubwira!!! ubuse wakwegukana irushanwa ute utarigeze ugenda wambaye utyo birumvikana ntiwarusha ababivukiyemo bifatwa nkumuco wabo hoya muge mugendana nigihe ariko guta umuco birorere.
Kanda hano umusubize

david - 24/11/2016 saa 21:27

ariko haribintu byakagombye gusobanuka niba abazungu bahatana bambaye ubuza nawe erega ukifata ugata umuco wigihugu cyawe NGO wahatanye byacitse reka sinakubwira!!! ubuse wakwegukana irushanwa ute utarigeze ugenda wambaye utyo birumvikana ntiwarusha ababivukiyemo bifatwa nkumuco wabo hoya muge mugendana nigihe ariko guta umuco birorere.
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 16:30

Ubuse komwamba raubusa
Kanda hano umusubize

Bagabo - 24/11/2016 saa 07:55

Biragoye ko umunyafurika yakwegukana iri rushanwa rigendana no kwambara utwo dusamamagara twonyine kuko bitari mu muco wabo(mu muco nyarwanda ho bigereranywa rwose no kwambara ubusa)! N'ubwo bagerageza kubyitoza ariko biragoye kuko burya ngo wigaana ingendo y'undi ikakuvuna!
Kanda hano umusubize

pacy - 24/11/2016 saa 05:51

Nabihatamore kandi tumurinyuma.
Kanda hano umusubize

Rugwe - 24/11/2016 saa 00:28

Ntacyo mutazatuzanira ntagihugu cyakomeye cyangwa ngo giterimbere bihamye kidashingiye kumuco ntahantu nahamwe umunyarwandakazi utari umutekinikano yigeze yambara ubusa muruhame mumihana narangiza nisoninke ngo ahagarariye uRwanda muko ari wowe ari nabagutumye muri inkunguzi ntamunyarwanda numwe uhagarariye ,uhagarariye abagutumye.
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 12:18

Ariko nkawe ubabajwe niki? Uwo mwana nishyari umufiye gusa? Uribeshya ibyo bitekerezo byawe biracyari hasi, abandi bakumva barumva uri rwivanga kandi ntawushaka kumva iyo ngengasi yawe ngo umunyarwanda w'umutekunicano, ntanaho utaniye ninyangabirama.ipuuu!
Kanda hano umusubize

mwene rwasa - 24/11/2016 saa 17:41

Ese ah Ubwo nkawe uri uwahe? Igitangaje kirimo ni ikihe? Yambaye bikini aho asabwa kuyambarira. Harubwo muhuriye kwa rubangura agenda mumuhanda ariyo Yambaye gusa? ???? I myumvire nkiyo yawe niyo ibuza abantu nkawe kudatera imbere. Umuco nyarwanda urahari kd ntuhinduka, ibihe, imirimo, ahantu tujya harahinduka. Wasanga wambaye imyenda! !!! Nari kugushima iyo uba ugenda wambaye inkanda
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 23/11/2016 saa 23:56

ni danger.ayo samafaranga nibara kumutemere .mbega mbega.uuhhhh
Kanda hano umusubize

delhina - 23/11/2016 saa 20:39

ntabwo yagararaje umucyo nyarwanda yatukishije abanyarwandakazi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X