Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Teta Sandra yatangaje umunsi ibirori yateguye by’abambaye imituku byimuriweho

Nyuma y’uko Teta Sandra umunyerewe mu gutegura ibitaramo yibanda ku myambarire y’abagomba kubyitabira, atabashije kumvikana n’ubuyobozi bwa Hotel yagombaga kuberamo igitaramo cy’abambaye iby’umutuku cyagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse akaza gufata umwanzuro w’uko icyo gitaramo gisubikwa ku munota wa nyuma n’abantu batangiye kwitegura kucyitabira, kuri ubu uyu mukobwa yamaze gutangaza itariki ibyo birori bizasubukurirwaho.

Teta Sandra yatamgaje ko noneho ntakizabuza ko ibi birori by’abambaye imyenda itukura bizaba, ngo kuko ibyakagombye kubyitambika byarangije gukemuka. Yavuze ko iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016.

Miss Sandra Teta yagize ati: " Nibyo koko igitaramo cyarasubitswe mu cyumweru gishize, ariko byatewe no kutunvikana na Hotel nagomba gukoreramo. Byageze ku munota wa nyuma abantu bakiza mu kirori ariko twe tutaritegura duhitamo gusubika. Kuri uyu wa Gatandatu abanyarwanda barahishiwe bazaza barebe."

Teta avuga ko icyatumye iki gitaramo kitaba ku wa gatandatu ushize uko byari biteganijwe, ari ubwumvikane bucye hagati ye n’Ubuyobozi bwa Hotel cyagombaga kuberamo. Yabvuze ko ubwumvikane bucye bwari bushingiye ku nzoga yifuzaga kuzana muri iyo Hotel ariko yo itabishaka. Avuga ko hari umuterankunga wari wamuhaye inzoga zo gukoresha, ariko ubuyobozi bw’iyo Hotel bukanga ko yinjira.

Teta ati: " Twakomeje kutunvikana, gusa tuza kwemeranya ko ibirori bikomeza ariko mbona amasaha arakuze, kuko byagomba gutangira saa kumi n’ebyiri bigasoza saa yine z’ijoro. Icyo gihe ibyuma byo gucuranga byagomba kudufasha byari bitaratungwanywa ndetse n’abantu bakomeza kuza .Nahisemo rero ko byasubikwa, rikaba kuri uyu 1 Ukwakira 2016 twese twiteguye."

Miss Teta avuga ko muri iki gitaramo, azafatanya n’abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugisha - 29/09/2016 saa 23:28

Ni hotel itagira izina
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X