Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Vanessa yeruye avuga ko kuba yararyamanye na Olivis nta gikuba cyacitse

Nyuma y’uko Miss Vanessa Uwase yise umwana uwari umukunziwe ari we Olivis umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Active, nawe nyuma akamusubiza amubwira ko ntawukwiye kwita umwana uwo yambariye ukuri. Maze abantu benshi bakegenda bavuga ko uyu mukobwa yasebije ba nyampiga b’igihugu cyane ko ari we wari igisonga cya nyampinga. Gusa kuri ubu uyu Miss Vanessa avuga ko ataciye inka amabere yambarira ukuri Olvis.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda Miss Vanessa yavuze ko nta muntu wakagombye kumuciraho iteka ngo amuvume, ngo kuko atari we mukobwa wenyine wambariye ukuri umuhungu bakundana.

Ubwo yabazwaga uko yakiriye amagambo Olvis aheruka gutangaza ko yamwambariye ukuri.

Vanessa yagize ati: "Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda."

Uyu mukobwa asobanura ko kwambarira ukuri Olvis kwe byari bifite impamvu, n’igisobanuro cyihariye nk’abantu bakundanaga.

Yagize ati: "Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese yari umusore w’inshuti yanjye dukundana (boyfriend). Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugira ngo nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa na none ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere ku buryo abantu babigaya ngo bancireho iteka."

Vanessa ni we wahisemo gutandukana na Olvis, aha ni kera urukundo rwabo rukiryoshye kuri St Valentin.

Miss Vanessa avuga ko yemera ko yakoze ikosa atangaza ko Olvis ari umwana, kandi ko yabonye ko byamubabaje kugeza aho nawe ahitamo kumwihimuraho atangaza ku karubanda ibyabereye mu byumba by’ibanga.

Miss Vanessa avuga ko yatangaje ko Olvis ari umwana bitewe n’uburakari yari amufitiye.

Yagize ati: "Byagaragaye nk’agasuzuguro kuri we, bigaragara ko mututse ariko mbabwije ukuri ni ibintu nanditse bitewe n’uburakari. Buriya abantu bakundana bagira ibihe byiza bacamo n’ibihe bibi bacamo; bitewe n’igihe nari ndimo muri iyo minsi kandi bitewe n’uburakari nagize ku cyo twari dupfuye muri icyo kibazo yari yitwaye nk’umwana. Nakoze amakosa ndahubuka, ariko namusabye imbabazi ko nashyize hanze ubuzima bwacu."

Vanessa yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere cya nyampinga, mu marushanwa ya Miss Rwanda wa 2015.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claudette - 2/07/2016 saa 13:18

sha birababaje kubona mukemura ibibazo byanyu hanyuma mukishyira ku karubanda.
Kanda hano umusubize

- 15/07/2016 saa 12:07

Ijombo ryi Mana riravugango ntacyahishye kitazajya ahagaragara nibyomubona bisa nibihishe bizagaragara kumunsi kiristo azaza gutwara itorero rye.
Kanda hano umusubize

cris - 28/06/2016 saa 15:51

ark ntimugira nisoni ngo miss ubu yabaye mrs,ngo ntakidasazwe mbegindaya butwi! najye gukina porn kbs.
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 28/06/2016 saa 11:29

Ndasubiza uwitwa KAGABO Innocent.Urijijisha ngo ntabwo uzi definition yo gusambana? Ngo ibyo VANESSA na musambane we bakoze si icyaha?? Dictionnaire Larousse hamwe n'ibindi bitabo,byita Ubusambanyi "Igikorwa cyo guhuza ibitsina ku bantu batarongoranye (non maries legalement").Wibeshya rero ngo ntuzi gusambana icyo bivuga.Aho gushakira umuhungu wawe VANESSA,washatse abakiri vierges ko bahari?
Kanda hano umusubize

Mary - 28/06/2016 saa 07:39

Rata uli umwana mwiza nibura so na nyoko bamenye ko akana kabo kilirwa kirongoranira inzira yose,ahubwo ubutaha uzajye ugenda akenda k'imbere katalimo kuko kazajya kagutinza.
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 02:20

vanessa ni bakureke utabikora bamutere ibuye.gusa kuko uri miss n ikibazo byagiye pubric.kd umwali agomba kugira umuco no kwiyubaha.uzasabe imana imbabazi n abandi bazakubarira.good luck
Kanda hano umusubize

joma - 27/06/2016 saa 22:10

Ariko se muragirango bitware bate? Batorwa buraya :ngo ufite amaguru meza ariho amaribori, inseko nziza, amabuno meza, ngo hindukira ndebe, agahindukira! Utekereze umuntu w'umusaza nka Masamba abwira umwana w'umukobwa ufite 18ans! Vraiment! Birababaje!
Kanda hano umusubize

ng - 27/06/2016 saa 20:58

hahahahhh abakobwa baba benshi uyu we ni ishyano
Kanda hano umusubize

- 27/06/2016 saa 20:50

vanessa ni bakureke utabikora bamutere ibuye.gusa kuko uri miss n ikibazo byagiye pubric.kd umwali agomba kugira umuco no kwiyubaha.uzasabe imana imbabazi n abandi bazakubarira.good luck
Kanda hano umusubize

Kk - 27/06/2016 saa 17:57

BINYIBUKIJE ABAKOBWA BA KERA; TWARABUBAHAGA, TUKABATINYA KANDI TUKABEMERA. UBUSAMBANYI TWABUGENDERAGA KURE NKUKO UYU MUNSI UMUNTU YIRINDA ISLAMIC STATE CYANGWA RNC
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 17:14

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 27/06/2016 saa 16:56

Ndasubiza uwitwa KAGABO innocent.Mbere na mbere ndashimira IMIRASIRE.COM yaduhuje. Mu nyandiko yanjye ibanza,nashatse kwerekana ko imana yanga Abasambanyi bose banga KWIHANA.Baba Bachelors (Abaselibateri) cyangwa abashakanye.Ntabwo ibyo Miss VANESSA na OLIVIS bakoze ali UGUKUNDANA nkuko wowe n'abandi benshi mubyita.Ahubwo ni UBUSAMBANYI.Ndabona ushima cyane Miss VANESSA ko ari INTWARI,ndetse urifuza kumushyingira umuhungu wawe urangije muli GESTION !!! Imbere y'imana,UMUSAMBANYI ntashobora kuba INTWARI.Ahubwo aba azarimbuka ku munsi wa nyuma.Ntabwo ABASAMBANYI bazaba mu BWAMI BW'IMANA.Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10.Nkuko iryo somo ribivuga,imana ifata umusambanyi kimwe n'umwicanyi,umujura,umutinganyi,umubeshyi,umusinzi,etc...
Kanda hano umusubize

Kagabo Innocent - 27/06/2016 saa 20:45

Kagabo Innocent nongere mbisubiremo ntacyaha wagaragaza bariya ba jeunes bakoze kuko nakweretse ko na Bibiliya wifashishe wayihimbiye nta nahamwe ibyiciro byabariya bigaragara. Nanakubajije igisobanura(definition) cy'ubusambanyi nkuko bibiliya ibivuga urakibura. Niba ntacyo rero hagarika gukomeza gutoteza abo bajeunes witwaje Imana kandi ibuza abantu biha kwigira abacamanza.Umucamanza kubiyireba niyo yonyine. Nakwibutsaga ko no mumategeko Nyarwanda ahana ntacyaha bigeze bakora.Byo ntitwanabijyamo impaka kuko yo narayize nayakoramo imyaka irenga 10 kugeza n' ubu.Ahubwo nakwibutsaga ko uri nkwinjira m'uburenganzira bwabo bw'ibanze cyane cyane mubuzima bwábo bwihariye. Mbisubiremo Vanessa ni intwari kuko we adatinya kwemera ikosa no kurisabira imbabazi ndetse akanavuga icyabimuteye.Ncugitse nkwibutsa ko atari byiza kuvanga ibyanditswe byera byo muri bibiliya n'amarangamutima.Usigaye urusha abazanye Idini rya Jésus kumenya ibiriranga nÍmana batuzaniye kandi twari twifitiye iyacu. N.B;Hari nabo mbonye ngo bazamujyana mu Itorero ngo yige ibyindangagaciro!!!!Harya abo bo izo ndangagaciro barazifite? Courage Vanessa na Olivis
Kanda hano umusubize

Kagabo Innocent - 27/06/2016 saa 16:18

Nyuma yo gusoma ibitekerezo bya benshi nsanze ari ngombwa kugira icyo mvuga ariko cyane cyane kubyatangajwe na Miss Vanessa.Uyu mukobwa n'imfura kandi rwose avugisha ukuri.Pana byabindi byabanyarwanda birirwa babeshya ngo ni abanyamayeri kandi ari abanyamanyanga.Kuba yemeye ikosa ry'uburyo yakoreshejwe n'umujinya ni ubutwari bugirwa na bakeya. Kwemera ko bakoze urukundo nuwo bakundana nta mahano yabaye kuko kuba Miss no kuba isugi ni ibindi bibiri bitandukanye. Mbonereho nanabwire abantu cyane cyane uwitwa cg uwiyise Karasira John ko yabahamije icyaha cyo gusambana akanifashisha imirongo ya bibiriya ko mbere na mbere yabeshye kuko iyo usomye iyo mirongo, ivuga mbere na mbere umukobwa wa sabwe cg umugabo washatse umugore.Yaba Olivis cg Vanessa aba bose ntabwo babarwa muri ibyo byiciro.Icyakabiri uyu agomba gusobanukirwa yagombye kubanza gutanga ubusobanuro bw'icyaha gusambana nkuko bibiliya ibivuga .Niba ntabusobanuro nareke guhimba cyane ko na bibiliya yanditswemo ko uzagira icyo yongera cg avana mubyanditsemo azabihanirwa kimwe no gucira abantu Imanza. Ahandi yavuze mu Abalewi bireba umukobwa ufite se w'umutambyi.Bivuga ngo Olivis ntibimureba na Vanessa ntibimureba kuko ababyeyi be (Imana ibahe iruhuko ridashira ) ntabwo bari abatambyi kandi ibi byari ibyo mu isezerano rya kera ubu rero tugendera ku isezerano rishya ryatangiwe igitambo aricyo Jésus wabambwe kumusaraba kubera abantu. Amakosa nemeranya n'abandi nuko yaba Olivis cg Vanessa bashyiranye kukarubanda ariko kuba vanessa abyemera ni ugukomeza ubuzima. N.B: Nuko nyine abana b'iki gihe basigaye bihitiramo naho ubuntdi umuhungu wanjye w'imfura ubu afite 25 ans arangije université muri Gestion des entriprises yakabanye nuyu mukobwa kuko afite umutima w'abantu. Sha Vanessa Komeza ugire amahirwe kandi Imana ikube hafi ,ntute igihe kubakuvuga.
Kanda hano umusubize

joma - 27/06/2016 saa 21:46

Ngo arangije gestion! Uramuraga uwo ugenda atambikiza se kuki? Nawe mutware akubere umutinganyi ndumva ushyigikiye ubusambanyi! Apuuu! Uwo mwana wawe wimuraga imyaku y'ibishanga amasugi aracyahari!
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:10

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:09

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:09

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:08

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:07

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

ds - 27/06/2016 saa 16:06

nakurikiranye ubwenge bwaba bastar baracyari abana nta diplomasi! uburyo bagiye bisebya ubuzima bwabo bwose bazicuza! kuko icyubahiro n'icyizere twabahaga kirayoyotse kubera umunwa wabo.usibye nicyo ingo bazashinga zizaba ari inyabibazo.
Kanda hano umusubize

kay - 27/06/2016 saa 15:53

ariko mujye musoma ibinyamakuru murebe uko abantu baba babtekereza murebe ko tuba tureba ibikorwa byanyu kuba public fugure bigusaba kuba intanga rugero bigusaba kuba koko nyampinga ,bigusaba kuba inyangamugayo please niba olivis na vanessa basoma iki kinyamakuru njye nabasaba kwiyunga nubwo batasubirana ariko bagahura bagasaba itangazamakuru kubavanaho ibyaha bakoze maze bakatwseza ko batazongera kandi ko bagomba kuba umusemburo w'urubyiruko muri abana mwese ariko ntidukeneye uburozi buroga urubyiruko mugirevuba musabane imbazi mwese bitaribyo mwese muzaba muri ibyohe
Kanda hano umusubize

smg - 27/06/2016 saa 15:27

Njye icyonabivugaho nuko olvis ari 4 na Vanessa ni4 gusa nfit'amatsko yokunva ibyo commission itegura ayamarushanwa yubwiza babivugaho batagizicyoba babivugaho kdi namberehose ntacyobavuze kuwatew'inda na kavuyo akiri na miss ubwo nyine twemereko gusambana uri miss mu Rwanda nkakibazo?
Kanda hano umusubize

ENOCKMWIZERWA - 27/06/2016 saa 14:39

Ahaniba aruku abotwakarebeye urugarobarimokwitwara c birakaz gusa sukomwarimukwiyegukemura ikibazo nibamukuze mwabikozenkabana kbs.
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/06/2016 saa 14:27

vanessa ngo uryoshya ibintu najye uzampe.gusa uzasabe imana imbabazi
Kanda hano umusubize

Nina - 27/06/2016 saa 14:23

Vanessa se niki yakoze kidasanzwe??? Erega ubwo mwamwihaye?? Nonese iyo mwumva mu Rwanda dufite ikibazo cy'inda zitateganijwe, mwumva bivuze iki?? Ubu aho u Rwanda rugeze kuryamana na copin ni ibintu toto cyane. Naho ahandi Ho nuwo mwaryoheje muhuriye mu kirori umwihera ku bintu. Gusa nanjye mbagaya bombi, olvis na Vanessa, niba Vanessa yaravuze kuriya Olivis yarakaye nk'umwana koko avuga n'akari imurori. Olivis nta mukobwa uzongera kuguha aga tour kabisa.
Kanda hano umusubize

salama - 27/06/2016 saa 13:46

Yewe nta Olvis nta Vanessa!bose ni abana!muzige kugira ibanga no gukemura ibibazo hagati yanyu mutiteje abantu,nibwo muzaba mukuze,naho ubundi nimukomeza gutya sinzi icyo bizabagezaho!
Kanda hano umusubize

titi - 27/06/2016 saa 13:45

ICYO NABWIRA VANESSA NUKO UBWINSHI BW'ABANYABYAHA BITABUZA ICYAHA KWITWA ICYAHA, KUBA ABANDI BASAMBANA SI NGOMBWA NGO NAWE USAMBANE, NIBA ARI INDAYA SINGOMBWA NGO NAWE UBEYO, NIBA BATUBAHA IMANA SINGOMBWA NGO NAWE UYISUZUGURE. NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO WEMEREWE GUSA KURYAMANA NUWO MWASHAKANYE YOUR BOYFRIEND IS NOT YOUR HUSBAND, NTABWO UMUKOBWA WAHAGARIRIYE ABANDI MURI NYAMPINGA YASUBIZA IBISUBIZO NKIBYO WASHUBIJE, UBWO SE ABAHUNGU BOSE UZABAMBARIRA UBUSA UZAGEZA HEHE, NIYO MPAMVU AMABERE ABA YARABAYE NKIBISUSA BYAKUBISWE NIZUBA. SABA IMANA IMBABAZI NAHO IBYISOBANURO UBIREKE
Kanda hano umusubize

RUZIGANA - 21/07/2016 saa 06:15

Ariko birababaje koko. Uzi ko mu Rwanda hari abantu bigize avocats sans frontières! Kubona umuntu afata igihe cye aburanira abasambanyi! Muzumirwa pe!!!!!!!
Kanda hano umusubize

eugene - 27/06/2016 saa 13:40

ARIKO SE MU MUCO NYARWANDA SIMPERUKA UMUKOBWA WARYAMANYE N`UMUHUNGU ABA YABAYE UMUGORE ,UBWO SE ARAKOMEZA YITWE IGISONGA CYA NYAMPINGA W`URWANDA KANDI YARAMAZE KUBA UMUGORE NAWE ABYIYEMERERA ? NGOHO ABASHINZWE UMUCO BAGIRE ICYO BABITUBWIRAHO !!!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/06/2016 saa 13:12

Biteye isoni ubwabyo kubona ibintu nk'ibi mu binyamakuru rero ndabona mwagerageje kwisama mwasandaye mwandika ikinyarwanda uko kitari: ngo kwambara ukuri? Mwajyaga kubyandika uko biri: kwambara ubusa! ndabona no kuba imanza z'abafashwe ku ngufu muri genocide zaraburanishirizwaga mu muhezo kandi ari ibyago byabagwiriye uyu nyampinga nta gisobanuro yabibonyemo! Ariko umukobwa muzima akajya mw'itangazamakuru ngo nakoze ibi! Uyu si umuco w'i Rwanda! Ese iyo byibura aba nk,abayobozi: umuyobozi iyo adashaka kugira icyo avuga ako kanya ku nkuru iyo atanze kwitaba telefone akubwira ko afatiriwe n'indi mirimo,ko iperereza rigikorwa n'ibindi ubwo umunyakuru akaba aramuhejeje, akitonda akazagira icyo avuga abishatse n'igihe azabishakira.
Kanda hano umusubize

fibi - 27/06/2016 saa 12:42

arko c koko baba ari ba miss??????????? simbyumva the real miss kweri!!!!!!! big issue of our Government in the way of choosing the miss of Rwanda.
Kanda hano umusubize

KARASIRA JOHN - 27/06/2016 saa 10:23

Reka nunganire uwitwa HITIMANA ESRA.Bible ivuga ko abantu batari isugi n'abasambanyi bagomba GUTWIKWA ( Gutegeka 22:20,24 na Abalewi 21:9).Nubwo ubu gusambana babigize umukino,mu Rwanda rwa kera uwabyaraga ikinyendaro bamurohaga mu rwobo bitaga RWABAYANGA.Birababaje kubona abasambanyi bakoresha sex imana yabahaye mu gukora ibyo yanga.Kandi bose bitwa Abakristu!! Ndetse abenshi ngo ni Abarokore da.
Kanda hano umusubize

Mapusi - 27/06/2016 saa 10:18

Ese Vanessa wadusobanurira neza icyo washakaga kuvuga wita Olivis umwana? Ese yabaye umwana kuko atagukoreye ibikunyura ukurikije uburambe ufite mu gakino? yabaye umwana kuko wamuhaye akinanirwa?yabaye umwana kuko umurusha imyaka y'ubukure? yabaye umwana kuko arakara vuba?... yabaye umwana mubuhe buryo? TUBWIRE BYOSE KUKO NUBUNDI NDABONA NTACYO MUSIGA. Gusa uragayitse k'urwego rwawe.
Kanda hano umusubize

Dev - 27/06/2016 saa 10:15

Cyokoze muriye hit ubu ubwo wamwatse imbabazi muraje musubirane maze ibinyamakuru byongere bibandike ngo mwasubiranye gusa siniyumvisha impamvu ibinyamakuru byacu bitaba serious mubyo byandika kuki batabona ko tuno tugoryi tuba turi kubakinisha ngo babwamamaze keretse niba tubaha namafaranga yo kwandika ubwo bugoryi bwato ngo bwatandukanye kandi ari ugukinisha abanyarwanda
Kanda hano umusubize

Mapusi - 27/06/2016 saa 10:13

Ese Vanessa wadusobanurira neza icyo washakaga kuvuga wita Olivis umwana? Ese yabaye umwana kuko atagukoreye ibikunyura ukurikije uburambe ufite mu gakino? yabaye umwana kuko wamuhaye akinanirwa?yabaye umwana kuko umurusha imyaka y'ubukure? yabaye umwana kuko arakara vuba?... yabaye umwana mubuhe buryo? TUBWIRE BYOSE KUKO NUBUNDI NDABONA NTACYO MUSIGA. Gusa uragayitse k'urwego rwawe.
Kanda hano umusubize

Dev - 27/06/2016 saa 10:09

Mbega ibintu bibabaje uyu mukobwa ntabwo ari serieux mumutwe we kabsa nigute nyampinga wu rwanda wagakwiriye gutanga urugero rwiza kuri bagenzi be ahubwo abereka ko gusambana hagati ya (girlfriend na boyfriend) nta kibazo kibirimo gusa nasoza nkubwirako uri injiji wasanga kurongorwa cyane byarakugize nkikigoryi.
Kanda hano umusubize

kay - 27/06/2016 saa 15:47

Dev ko umugize umugabo ubaye nka ya ndirimbo ya Hit
Kanda hano umusubize

- 27/06/2016 saa 09:40

Satani ntatinda guhemba. mbega umwali wiyandaritse izub riva? none simperuka uba Nyampinga agomba kuba ari isugi?ngaho rero ibanga ararimennye izuba riva. gusa kubandi bakobwa ntabwo ari umushinga kurata ko watakaje ubusugi
Kanda hano umusubize

bery - 27/06/2016 saa 11:11

ubonase arebankisugi
Kanda hano umusubize

gihomora - 27/06/2016 saa 09:29

Reba iryo bere urebe uwo mukondo, icyo cyana kirabiryoshya kinteye umushukwe
Kanda hano umusubize

- 27/06/2016 saa 09:51

umve sinkuzi iriko uri yayindi irinda urugo
Kanda hano umusubize

Sarwaya - 27/06/2016 saa 11:14

Amabere ye ni fake nta kigenda.
Kanda hano umusubize

bery - 27/06/2016 saa 11:15

gihomora esewowe buriya akwemereye waburongoye cyangwa waburongoroye?
Kanda hano umusubize

hitimana Esra - 27/06/2016 saa 09:29

Ndasubiza uwitwa BOSS.Kwishimisha ni ngombwa ku bantu bashakanye gusa byemewe n'amategeko (Imigani 5:15-19).Naho abasambana bose bababaza imana yabahaye sex ngo bishimane n'abagabo babo kandi babyare binyuze mu mategeko.Ntabwo ali VANESSA wenyine. Aba mwita aba STARS na MISS nta kindi bashyira imbere nka sex.Niyo mpamvu imana ibanga kandi izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.
Kanda hano umusubize

Bbc - 27/06/2016 saa 09:10

Yaciye inka amabere ahubwo koyahemetse
Kanda hano umusubize

jo - 27/06/2016 saa 08:05

Erega ntamukobwa muzima ujya muri miss, uzarebe abazima niyo barimo ntibarenga amajonjora. Burya ba miss bukuri baviramo mumajonjora hagakomeza indaya nkizongizo ziba zishaka agafaranga. Nonese mbabaze? Niba miss uwase yaratangiye gutegura ibitaramo za uganda, atangiye guhura nabakire bakimaze, ahura nindaya nkuru nkuru nka za huddah monroe.!!!!! Ntabushobozi nabuke olivis yarafite bwo kugumana vanessa. Ntabushobozi ubufaranga bwabo ninkubwange hano. Inkumi irategura ibitaramo ikabakoresha bubwabo ngo nizabagabo babo. Ntacyo natware uwo munyenga niba yaramwicunze hejuru burya ntakindi umusore aba yishakira ibyinkundo biza nyuma yibyicundo. Nahame hamwe nabandi bazamwicundaho
Kanda hano umusubize

Jef - 27/06/2016 saa 09:17

Nanjye nshakako azaza kunyicundaho numve uko ameze.
Kanda hano umusubize

bery - 27/06/2016 saa 11:19

naweushakakurongorora
Kanda hano umusubize

Riza - 27/06/2016 saa 07:40

Ibi ndabona bikabije noneho, MIGEPROF ukwiye kwicaza uyu mwali nabandi nkawe bafatwa nkibyitegererezo bakabwirwa za kirazira ku munyarwandakazi, uyu ndabona wagirango ari muri America nabandi bivugira cyangwa bakitwara uko bishakiye.
Kanda hano umusubize

Fidele - 27/06/2016 saa 06:29

ubundi ntawabarenganya urumva ko kugeza nubu yumvako ibyo yakoze ntacyo byangije kusura ye nkumuntu wabaye igisonga cyanyampinga? ariko ntanagawe kowumva se aritegeko kwambarira ubusa uwo ukunda nundi bazakundana azabigenza atyo maze amaherezo azagezehe? inkundo zubu we? gusa nkuko babikoze bihereye barikubigira ibanga ubuse nkumwana wabo uzakura agasanga iyinkuru koko cg nkababyeyi babo bumva abana babo birirwa bigamba kobambariranye ubusa bibahesha akahe gaciro?
Kanda hano umusubize

Bgenge - 27/06/2016 saa 02:02

Kumbe twamaze umwaka wose ushize dufite Nyampinga-Gore Vanessa Igisonga cya mbere? Dusabye abatora ba Nyampinga yuko ubutaha bazajya babapima ubusugi. Nibitaba ibyo tuzajya mu Nteko gusaba ko ingingo ya 11 yahindurwa maze tukishyiriraho ba Nyampinga bujuje Ubuziranenge-Nyarwanda!!!!!!
Kanda hano umusubize

nkundurwanda - 27/06/2016 saa 00:03

MU rwanda birakomeye, mu gihugu cabagore nta mu kobwa(gore)akora ikosa, reba uganda, abari biharajekwambara ubusa no gukwira mu tubare kwa bakobwa Police yabayoye 2, bose ntawasubiyemwo, reba police yo murwanda iyora abana mu tubare, hari uwasubiyemwo? Ariko murebe mu mujyi wa kigali kuwa 5 kuva 17:30-19-30...ureba umugore(sinatuka abakobwa),yambaye nkubusa inyuma ya motari, mu birori, ni bya minister ya culture usanga ba bandi bambara impenure aribo bari muri protocal, muri VIP. None miss wa uk, wa france,wa ...ibihugu byose bifite abakurikira ibya miss, ubusambanyi nubushurashzi bituma umukobwa abura ikamba. ariko mu rwanda boyfriend sha vanissa na papa wawe na mama wawe baramwemeye na comite ya miss Rwanda ni imenye ko uwufite boyfriend ntakindi baryamana nkabarushinze, wumva biteye isoni?????
Kanda hano umusubize

man power - 26/06/2016 saa 21:52

Nuko hashize umwaka bari kukwambura ikamba niyompamvu jya kwicuza nicyaha cyibi ntasoni ushobora kubura ijuru nutinda mumakona
Kanda hano umusubize

narumiwe - 26/06/2016 saa 21:50

ahaaaahaaaaahaaaa mwivuyemopeeeee?mwabikoze mwihishe none isiyose irabimenye????
Kanda hano umusubize

boss - 26/06/2016 saa 21:48

kwishimisha ningombwa ntakosa bakoze
Kanda hano umusubize

manzi - 26/06/2016 saa 20:33

vanessa umujinya ukoresha amakosa ariko kuba wemeye intege nkeya wagize ziguhe isomo ariko nanone rwose ndumva kuba wakwambarira ubusa uwo ukunda ngewe sinagutera ibuye habe nagato simvuze ngo abandi bakobwa bakurebereho ariko nanone ntanka waciye amabere.naho olivis kwihimura muri buriya buryo aracyagaragaza yuko nubundi yuko arumwana nkuko wabivuze.kuko ntiyashebeje vanessa gusa kuko nawe namateka umugore we azashaka cg abana azabyara bazabibona mubyaranze ubuzima bwe kuburyo nacyo yakemuye uretse kwiyerekana nkaho ibyo bakoze byose basa nkababikoreye kumuhanda bitandukanye nuko inzu aribanga ryumuryango.yahamije yuko ibyo vanessa yavuze urumwana ntabugabo bwawe kdi izina ryawe ari mugabo shame on you
Kanda hano umusubize

nzabahimana innocent - 26/06/2016 saa 20:19

Haaaa ndatangaye cyane kandi ngaya ibyo bakoze ariko nkagaruka kuri olivis biragaragara koko niba atari ubunginga ni umwana kabisa kuko nubwo Vanessa yaba yaramusebeje yakagombye kwerekana ko akuze akamwihorera nigute other time some Girl can trust him impossible, so barasebye ariko bavugango ntamugabo uvuga uko yaraye n'umugore .ubivuze aba ari imbwa
Kanda hano umusubize

Umugesera - 27/06/2016 saa 15:30

Wowe iyo utandukanye n'umuntu ntugire icyuvuga warangiza ukumva umuntu w'umukobwa atangiye kugusebya waceceka? reka noneho iyo atangiye gushotora ahakomeye:Ubugabo bwawe..ahubwo njye mfite nimbunda namuhitana mwibuke ibyabaye hagati ya desire mbonabucya na binda.
Kanda hano umusubize

mabano - 26/06/2016 saa 19:38

Ndashima uyu mukobwa kuko avugisha ukuri!Abantu bazi gukabya gusa,ni nde se udakosa?Nta byinshi mbivugaho ahubwo Olvis na Vanessa begerane baganire kdi bongere basubirane birinde amagambo y'abantu!Ntacyo bakoze kidasanzwe kdi bibaho!Plz mwirinde amagambo
Kanda hano umusubize

bubu - 26/06/2016 saa 18:29

Urasebye Vanessa. Apostle aravuga ibyaba bana b abakobwa Ku bu miss bwabo???? Mbega ikimwaro!!! Uzajya uca he Vanessa??? Utavuga ngo nturuwa Imbere, guca inka amere n ibindi. Wikwikura mu kimwaro kuko abandi babikora mw ibanga. Niyo uza kuba wararyamanye n umuhungu mwuza. Ubwo kandi nta gakingurizo karuho, nabyo muzabitubwura!
Kanda hano umusubize

birababaje kdi biteye agahinda - 27/06/2016 saa 12:06

Mubyukuri amagambo ubwe yivugiye nubundi aramugaragaza Ko yari icyomazi cy'umukobwa kuko ntamukobwa kdi w'Umwari w'Irwanda utinyuka gukora amakosa nkariya aho kugirango avuge amagambo arimo kwicuza ibyo yakoze nokubisabira Imbabazi abanyarwandakazi nabanyarwanda muri rusange ahubwo atinyuke avugire amagombo y'Igitutsi nkariya k'Urwanda Ngo ntanka yaciye amabere vrm, ubwo se murabona umukobwa nkuwo byitwa Ko ahagarariye abandi Ari iyihe nama yabagira mubyukuri namwe mumbwire koko?? Uretse gutukisha abari b'Urwanda Bose nababyeyi bababyaye bakabarera ukagerekaho no kwangiza isura y'Urwanda muriri rusange, cyakoze jye ndasaba kdi niba banyumva jye ndasaba minister ifite munshingano zayo ibya miss Rwanda kwicarira ikikibszo cya Vanessa ntagushidikanya akamburwa irikamba nibindi byose bijyanye nabyo, please please please, nibatabikora ubwo biraba bigaragara Ko abayobozi bashyigikiye umuco mubi Wo kwiyandarika bigeze aho, kdi ntibihagararire aho ngaho bagomba gusaba akanama ganshinzwe ibya miss Rwanda gushyiraho ingamba namategeko akakaye k'Umwari ugomba kuba miss rwada cg cg guhagararira cg guserukira abanyarwandakazi muri miss Rwanda ibyo agomba kuba y'Ujuje kgurango yemererwe kujya muraho marushanwa, please ndabasabye ibitekerezo byanjye mubitange kdi bigere aho bikwiye kugera, nabandi babonereho Isomo ntasoni ugatinyuka imbere y'itangaza makuru Ngo ntanka waciye amabere??? Ubwo se urumva Uzi Meza Ni cyuricyo imbere yabanyarwandakazi nimbere ya 'amahanga. Sawa murakoze kurimwe muzagurambutsa ubutumwa bwanjye.
Kanda hano umusubize

Emmy - 27/06/2016 saa 12:45

Ariko mbibarize:gusambana si icyaha? boyfriend cg girlfriend bihishe iki? Umuco wacu urabyemera? Kuki byahawe intebe? Rubyiruko mwaretse kuyorera imico ibatera kwiyandarika. Imana nitabare abameze batyo, ibagarure Ubuntu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X