Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu masaha make Christopher n’abafana be baraba bataramiye muri H-Zone bishimira ibyagezweho

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Christopher, ndetse n’abandi bari bube bamuherekeje ataramire abafana be muri H-Zone Gikondo, mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana be ndetse akanabashimira uburyo bamufashije akabasha kwegukana umwanya mwiza mu irushanwa rya PGGSS6, kuri ubu bamwe baratangaza ko isaha itinze kugera ngo birebere igitaramo gishyushye.

Iki gitaramo kigiye kuba icya mbere uyu muhanzi agiye gukora nyuma yo kuva mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, benshi bakaba bemeza ko kiri bube gishimishije cyane, ngo kuko bashingiye ku buryo uyu muhanzi ari umuhanga mu guhogoza ndetse no gucuranga guitar basanga biri bube bishyushye cyane.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd bwateguye iki gitaramo buvuga kiri bube iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko uyu musore uri kubica bigacika muri muzika nyarwanda ari bube aherekejwe n’abandi, ndetse yiteguye kuririmbira abafana be indirimbo ze zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu, aho buvuga ko ari bube anashimira abafana be bamubaye hafi mu bihe byo guhatana mu irushanwa rya PGGSS6.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiri butangire guhera ku isaha ya Saa moya (7:00 PM), aho uyu muhanzi ari bube yageze ku rubyiniro aririmbira abafana be.

Nyuna uyu muhanzi nava rubyiniro haraza gukukurikiraho umwanya wahariwe aba Dj bafite ubuhanga mu kuvanga imiziki, iki cyiciro nacyo cyishimirwa mu buryo bukomeye n’abasanzwe bitabira ibitaramo bibera muri H-Zone.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benegusenga Odette - 22/08/2016 saa 14:21

Amahirwemasa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X