Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu amasaha make Gabiro Guitar, Bulldog, Asnah na Tony Unique barataramira abafana babo muri H-Zone

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abahanzi Gabiro Guitar, Bulldog, Asnah, Tony Unique ndetse n’abandi ngo bataramire abafana babo muri H-Zone Gikondo, mu gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘Umusonga’ ya Gabiro Guitar, kuri ubu ibintu byamaze gushyuha ndetse ahari bubere igitaramo hateguye ku buryo bunogeye ijisho.

Iki gitaramo ni kimwe mu bihuza abafana n’abahanzi bakunda biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro gakunzwe i Gikondo kitwa H-Zone. Kuri iyi nshuro MIG itegura ibi bitaramo yatumiye umuhanzi Christopher umwe mu bafite umubare munini w’abafana mu Rwanda.

Mu kiganiro na Imirasire.com Hitimana David, Umuyobozi wa MIG yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo cya Gabiro Guitar aherekejwe na Bulldog, Asnah na Tony Unique ari ubuntu mu buryo bwo korohereza abakunda aba bahanzi gutaramana na bo by’umwihariko abatajya babona ubushobozi bwo kwitabira ibitaramo byishyuzwa amafaranga menshi.

Yagize ati: "Ntabwo abafana bose b’aba bahanzi ariko babasha kwiyishyurira aho bagiye kuririmba, twebwe rero nk’abantu bateza imbere umuziki no gutuma abantu bishima twahisemo ko abantu bazinjira ku buntu bagasabana n’abahanzi babo bakunda."

Yatangaje ko igitaramo cya Gabiro Guitar na bagenzi be kiri bube kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Knama 2016 guhera saa moya z’umugoroba muri H-Zone hafi ya Dos d’âne kwa Mironko.

Biteganyijwe ko abahanzi baribuze kugaragara ku rubyiniro cyane ari Gabiro Guitar, Bulldog, Asnah na Tony Unique nk’uko bigaragara ku matangazo aranga iki gitaramo, gusa si aba bonyine kuko hari b’abandi bari buze kuba bari muri iki gitaramo kiri buze kuba ari imbaturamugabo.

Abahanzi nibava ku rubyiniro haraza gukukurikiraho umwanya wahariwe aba Dj bafite ubuhanga mu kuvanga imiziki, iki cyiciro nacyo cyishimirwa mu buryo bukomeye n’abasanzwe bitabira ibitaramo bibera muri H-Zone.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X