Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu cyumweru kimwe gusa ishinzwe Dove Records igiye gushyira ahagaragara indirimbo z’abahanzi bitabiriye Guma Guma

Mu gihe rimwe na rimwe hari abatangaza ko bashinze inzu zitunganya umuziki, hagashira amezi n’amezi hatarumvikana indirimbo nimwe yakorewe muri iyi nzu, kuri ubu mi gihe n’icyumweru kitarashira inzu itunganya umuziki yahawe izina rya Dove Records ishinzwe yatangiye gukora indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda ndetse izi ndirimbo zikaba zirimo indirimbo zigera kuri 4 z’abahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, aho mu minsi mike ziba zageze hanze.

Iyi nzu itunganya umuziki yashinzwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka nyarugenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri Cosmos, ntiramara icyumweru ishinzwe, gusa ubuyobozi bwayo ndetse na producer uyikoreramo baratangaza ko iyi nzu ije mu rwego rwo gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda ndetse no kongera ireme rya muzika nyarwanda, no kuzamura impano z’abahanzi bataramenyekana kandi bafite impano mu kuririmba.

Ubu buyobozi buvuga ko iyi nzu ije atari nk’izagiye zikora ariko mu minsi mike ukumvazitakiri gukora indirimbo ngo zikundwe cyango ngo abantu bumve zifite ireme, ngo kuko igihe kigeze ngo abahanzi b’abanyarwanda bakore ibihangano bihatanira umwanya mwiza ku ruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu muri iyi studio hari gukoreramo producer usanzwe umenyerewe muri muzika nyarwanda uzwi ku izina rya Holybeatz, aho nawe atangaza ko agiye kugaragaza itandukaniro mu mikorere, ndetse ngo akibanda kuzamura impano z’abahanzi akazimenyekanisha no mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: "Kuri ubu turi gukora nyuma y’ucyumwru kimwe gusa dutangiye, dufite imishinga myinshi aho mu minsi iri imbere muza kubona hanze indirimbo nshya z’abahanzi bamwe bakomeye muri muzika nyarwanda ndetse banagiye muri Guma Guma ishize. Ntabwo tugomba kuryama ahunwo tugiye gukora kandi nzi neza ko tutazigera tudohoka, ahubwo tuzarushaho gushyiramo imbaraga."

Kugeza ubu iyi nzu yatangiye gukora indirimbo, aho ubuyobozi bwayo butangaza ko abahanzi bamaze kuyigana barenga 6, bamenyerewe muri muzika nyarwanda, ndetse n’abandi batandukanye bakizamuka, ndetse buvuga ko imiryango ikinguye kuri buri muhanzi wese wifuza gukorera muri Dove Records.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X