Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu gihe habura amasaha atagera kuri abiri ngo Abdu Mulaasi ataramire muri H-Zone ibintu birashyushye

Nyuma yo kwitabira igitaramo cyo gufungura kamwe mu tubare dushya tw’i Remera hano mu mujyi wa Kigali, kuri ubu umuhanzi Abdu Malaasi ukomoka mu gihugu cya Uganda agiye gutaramira abanyarwanda muri H-Zone Gikondo kuri uyu wa Kane, aho kugeza kuri ubu ibintu byamaze gushyuha, ndetse n’abantu bakaba ari kuhagana ku bwinshi.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo bwateguye iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone buratangaza ko ibintu bimeze neza ku buryo umuntu wese uza kugera muri iki gitaramo aribubone ibintu bitandukanye n’ibyo yari asanzwe abona, cyane ko ngo uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda azaniye abanyarwanda udushya twinshi mu kubasusurutsa.

Uyu muhanzi kandi ntari buze kuba ari wenyine kuko ari bube afatanyije na Rafiki Coga Style basusurutsa abaribube bitabiriye iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone. akarusho ni uko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ni ukuza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota gusa.

JPEG - 204.6 kb
Abdu Mulaasi ari kumwe n’umuyobozi wa M I G Ltd

Ubuyobozi bwa M I G Ltd bukomeza bumenyesha abantu bose ko intego yabo ari ugutuma abanyarwanda ndetse n’abandi benshi bidagadura mu bwisanzure kuko nta na kimwe wabura ugeze muri H-Zone.

Twababwira ko uretse kuba Abdu Mulaasi agiye gutaramira muri H-Zone uyu munsi no ku munsi wok u cyumweru azaba ahataramira. Nababwira iki rero mwese murararitswe muze muri benshi maze mubyinane n’umuhanzi mukunda Abdu Mulaasi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X