Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu gitaramo cyabereye i Kigali bafana barwaniye gukora ku bagize Urban Boyz haba umuvundano ukomeye cyane

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, ubwo itsinda rya Urban Boyz ryakoraga igitaramo mu kabyiniro kamwe kabarizwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kimisagara muri Zag Nut, muri iki gitaramo abafana bahataniye kwirebera aba bahanzi baje kurwana inkundura bashaka kwegera urubyiniro.

Urban Boyz ubwo bageraga ku rubyiniro mu ma saa saba z’ijoro, abafana bari bakubise buzuye aho baririmbiye iki gihe abafana bagaragarizaga iri tsinda urukumbuzi ariko arinako buri wese ashaka guhagarara aho areba neza kandi akabyina yisanzuye, abafana uko babyiganaga ninako havukaga umuvundo bijyanye n’imirwano yaberga hagati mu bafana ariko abashinzwe umutekano bagahita bahagoboka.

Ikindi kiri mu byaranze iki gitaramo ni uko ubwo umuhanzikazi Asinah yari akubutse muri H-Zone Gikondo yahise yerekeza muri Zag Nut maze ataramira abari bitabiriye iki gitaramo agera n’aho azamura umwenda yari yambaye yereka abari muri icyo gitaramo amabuno.

Urban Boyz bishimiwe mu buryo buri hejuru, ubwo baririmbaga indirimbo zabo zirimo Till I Die, dore ko bashiraga ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo baherutse gukora bise "Call Me".

Aba basore batatu bari bategerejwe n’imbaga y’abakuru n’abato,ubwo bageraga ku rubyiniro abakunzi babo bahagurukiye rimwe babasanganiza urukundo n’ibyishimo bidasanzwe.

Aba basore bataramiye abafana babo igihe kiranga isaha n’igice, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda ko umuhanzi yamara isaha irenga ku rubyiniro aririrmba.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/11/2016 saa 17:48

urbab boyz oyeeeeeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X