Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu kumurika Album yabo, Chorale Sawuti Hewani yahawe impano ikomeye na Bishop Rugamba

Kuri icyi cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, ubwo Chorale Sawuti Hewani ikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church yamurikaga album DVD vol2, yahawe inka n’umushumba w’uru rusengero Bishop Rugamba.

Nk’uko byari byatangajwe n’umuyobozi w Sawuti Hewani mbere y’uko iki gitaramo kiba, hagaragaye imyambarire idakunze kugaragara mu yandi makorali, ibyo bikaba ari tumwe mu dushya twakiranze , ibintu byatanze ishusho y’ubusirimu n’urwego abaririmbyi bamaze kugeraho.

Mu ijambo umuyobozi w’iyi Chorale Mbarushimana John yagejeje kubari bari aho, yavuze ko mbere na mbere bashima Imana yabashoboreshe gukora umurimo mugari, aboneraho gushishikariza abantu kumva ijambo ry’Imana rikubiye kuri iyo Album kurusha uko bumva umuziki uyirimo.


Muri iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi bafite amazina akomeye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, cyagaragayemo ibyishimo bikomeye byagaragajwe n’ubwitabire bwacyo, aho benshi batahanye DVD ikubiyemo ibyo bihangano.

Dominic Nick na Rehoboth Ministries, bari mu bashimishije imbaga yari iteraniye aho, dore ko abantu bari babanyotewe nyuma y’iminsi bamaze batumvikana cyane nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.


Nk’uko byari biteganyijwe ,Rev P Jeanne D’Arc umufasha wa Bishop Rugamba, ni we watanze ubutumwa mu ijambo ry’Imana ryakoze ku mitima ya benshi bamwe baherako barihana baba ibyaremwe bishya.

Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jeanne d’Arc - 28/11/2016 saa 20:44

igitaramo cyanshimishije bitavugwa, Dominic Nic yashimishije numva namuha ibyanjye byise Mana weeeeeeee mbega umusore uririmba neza. Imana iguhe umugisha gusa
Kanda hano umusubize

uwamahoro Honorine - 28/11/2016 saa 18:47

Bakomeze batugezeho ijambo ry'Imana kuko imitima ya benshi irikeneye,kdi natwe turifuza ko umuntu were uzumva ubwo butumwa yahinduka.Bavandimwe nimureke turangamire Uhoraho niwe byose,tuzinukwe icyitwa icyaha tutazagwa munyenga y'umuriro.Yesu aracyadutegeye amaboko ngo tumusange.
Kanda hano umusubize

uwamahoro Honorine - 28/11/2016 saa 18:47

Bakomeze batugezeho ijambo ry'Imana kuko imitima ya benshi irikeneye,kdi natwe turifuza ko umuntu were uzumva ubwo butumwa yahinduka.Bavandimwe nimureke turangamire Uhoraho niwe byose,tuzinukwe icyitwa icyaha tutazagwa munyenga y'umuriro.Yesu aracyadutegeye amaboko ngo tumusange.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X