Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Charly na Nina bakoze ibyo bari basezeranije abafana babo muri H-Zone

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, Charly na Nina bashimishije abafana babo mu gitaramo bakoreye muri H-Zone Gikondo, aho baberetse ko ari abahange mu kuririmba, dore ko babasusurukije kakahava kugeza n’ubwo bavuyer ku rubyiniro abafana batabishaka.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku buryo bushimishije ndetse benshi bari bafite amatsiko yo kuza kwihera ijisho aba bahanzi kazi baririmba.

Charly na Nina bamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abafana babo by’umwihariko indirimbo yabo nshya bise “OWOOMA”.

Ni igitaramo cyari gishimishije, aho buri wese wabonaga yizihiwe no kubona aba bahanzikazi.

Ku ishaya ya Saa yine Dj Ira yari yatangiye kuvanga umuziki bya kinyamwuga ari nako abari bitabiriye iki gitaramo babyina ku buryo burenze.

Mu minota mike Mc Nario yinjiye atangira gushyushya urugamba, dore ko na we yanyuzagamo akavuga amagambo atuma abari mu gitaramo bakomeza kwiyumva mu bihe byo kwidagadura.

JPEG - 156.8 kb
Mc Nario na Dj Ira

Ku isaha ya Saa tanu z’ijoro Charly na Nina basesekaye muri H-Zone maze abari bitabiriye igitaramo barabyina karahava.

Mu ndirimbo zabo nka: Indoro, Shyiramo Agatege n’izindi bashimishije

JPEG - 172.1 kb
Nina
JPEG - 165.1 kb
Uyu musore yabyinanye na Charly karahava

JPEG - 222.1 kb
Abavana ba Charly na Nina bari bishimye cyane

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamaro - 1/11/2016 saa 09:41

Ko mbona sa nawe asigaye aririmba yikoze ku "GIKUBA"?
Kanda hano umusubize

titi - 31/10/2016 saa 17:09

Ntacyo mvuze ni umwana wa nzabandora, imyitwarire imyambarire, imibyinire nta muco nyarwanda n'indangagaciro mbonamo za kirazira mbonamo, at the end of the day, ingaruka zirahari [eee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X