Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Lilian Mbabazi yaraye ashimishije imbaga y’abitabiriye igitaramo cya Jazz Junction

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016, ubwo Umuhanzikazi Lilian Mbabazi ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda yataramiraga abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cya Jazz Junction byari ibirori bishimishije, dore ko uyu muhanzi kazi yahagurukije abatari bake mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeli 2016, nibwo igitaramo cya Juzz Junction cyabaye. Ni ibirori byasusurukijwe n’abanyamuziki batandukanye. Lilian Mbabazi ni we muhanzi uturuka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba wari waje gufatanya na Neptunez Band mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Ikigitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abahanzi ndetse n’abandi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda aho twavugamo nka Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu rwanda, ndetse n’abandi bayobozi. Naho mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Dj Pius, Man Martin, Asnah, ndetse na Jodo Phibi. Si abo gusa kuko na Alex Muyoboke umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika nyarwanda yari yitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyatangiye ahagana saa satatu z’ijoro. Buri wese yari yicaye ariko nako afata ako kunywa. Buri wese wabonaga ashaka kumva uburyohe by’umuziki unogeye amatwi.

Ubwo umushyushyarugamba yageraga ku rubyiniro yahiose ahamagara Band yitwa Makumbi Sound igizwe n’abacuranzi batandukanye barimo abafite uruhu rwera n’ab’urwirabura.

Aba bacuranzi bashimishije abatari bake ubwo babacurangiraga umuziki w’umwimerere.

Nyuma y’aba bacuranzi Neptunez Band yasesekaye ku rubyiniro maze nayi icurangira abari aho karahava, dore ko aba bacuranzi banafite abaririmbyi bafite amajwi meza banaririmbira abitabiriye igitaramo bakizihirwa.

Bidatinze uwari utegerejwe (Liliam Mbabazi) yageze ku rubyiniro maze arabasusurutsa karahava.

Lilian Mbabazi yashimishije imbaga dore ko iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku buryo bushimishije.

Mu ndirimbo zitandukanye uyu muririmbyi yahagurukije abantu batandukanye bigera n’aho Man Martin ahaguruka ajya ku rubyiniro gufatanya na we kuririmba.

Andi mafoto

JPEG - 292.9 kb
Makumbi Sound bashimishije benshi babacurangira umuziki w’umwimerere

JPEG - 250.8 kb
Man Martin na Jodi Phibi bari mu bitabiriye igitaramo

JPEG - 207.3 kb
Dj Pius na Alex Muyoboke
JPEG - 205.2 kb
Asnah na we yari yaje muri iki gitaramo
JPEG - 264.2 kb
Neptunez Band bashimishije benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo

JPEG - 217.1 kb
Lilian Mbabazi ageze ku rubyiniro ibintu byabaye nk’inihindutse maze abari mu gitaramo batangira kubyina

JPEG - 233.1 kb
Dr Agnes Binagwaho yizihiwe maze arahaguruka arabyina
JPEG - 225.7 kb
Man Martin yahagurutse ajya ku rubyiniro kuririmbana na Lilian Mbabazi

JPEG - 245.9 kb
Abitabiriye ibirori bose bahagurutse barabyina karahava

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X