Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: M1, Allioni na Fearless bakoze igitaramo gishimishije cyane

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, ubwo abahanzi M1, Allioni na Fearless bataramiraga abafana babo muri H-Zone Gikondo byari ibirori bishimishije, aho aba bahanzi bagaragarijwe ko bakunzwe n’abafana babo ndetse nabo bakereka abafana ko ari abahanzi bafite impano ikomeeye muri muzika nyarwanda.

Ni igitaramo cyashimishije benshi dore ko cyarimo udushya gusa, aho buri muhanzi yajyaga ku rubyiniro akajya kuruvaho abafana badashaka ko arekera kubaririmbira.

Nk’uko ubuyobozi bwa H-Zone bwabyemereye ababagana isaha ya Saa tatu kugeza saa yine (Happy Hour) yageze umukobwa mwiza ndetse wambaye neza wese winjiye yahabwaga icyo kunywa cy’ubuntu.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tatu n’igice ubwo Dj Ira, umukobwa wabigize umwuga mu kuvanga umuziki yafashaga abitabiriye iki gitaramo kubyina, aho yavangaga umuziki benshi bakavuga ko ari umukobwa ufite impano ndetse unagaragaza ko abari n’abategarugori bashobora ibyo basaza babo bakora.

JPEG - 292.6 kb
Dj Ira

Bidatinze Mc Nario yageze ku rubyi9niro maze atangira gushyushya urugamba, ari nako ahita ahamagara umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, aho bahereye ku muhanzi ukizamuka muri muzika.

JPEG - 194.6 kb
Mc Nario
JPEG - 179.7 kb
Uyu ni we muhanzi ukizamuka waje ku rubyiniro

Uyu muhanzi akiva ku rubyiniro Fearless yahise nawe aza ku rubyiniro maze yereka abafana be ko ashoboye, aho yanasabye umufana ubyifuza kuza kumubyinisha.

JPEG - 199.9 kb
Fearless ku rubyiniro


Akiva ku rubyiniro Mc Tino yahise aza ku rubyiniro asetsa abari bitabiriye iki gitaramo ku buryo burenze, aho yababwiye ko Bob mugenzi we babana mu itsinda rya TBB yamuteye urwara rwo mu rubavu ubwo muri Final ya PGGSS6 bari bamaze kuvuga umuhanzi wegukanye umwanya wa 10. Ariko ngo bakimara kuvuga ko TBB yegukanye umwanya wa 9 we yashatse kwirengagiza ngo tajyeyo Bob ahita amutegeka kujya kwakira ibihembo byabo. Aha yavuze ko baruswe na Gabi wabaye uwa 10 agahabwa ibihumbi 500 mu gihe bo bahawe miliyoni bari buyigabae ari 3 hiyongereyeho m’umujyanama wabo.

JPEG - 201.2 kb
Mc Tino


Bidatinze Mc Tino yahise ahamagara Allioni ku rubyiniro, maze uyu muhanzi kazi aririmbira abafana be ari naho abashimira uburyo bamubaye hafi mu irishanwa rya PGGSS6.

JPEG - 236 kb
Mc Tino yakira Allioni ku rubyiniro
JPEG - 188.4 kb
Allioni ayataramiye abafana be ndetse aranabashimira uburyo bamushyigikiye muri PGGSS6

Allioni agiye gusoza yahamagaye M1 maze baririmbana indirimbo yabo bafatanyije maze M1 akomerezaho asusurutsa abafana be mu ndirimbo ze nka Ibihu n’izindi nyinshi.

JPEG - 225.3 kb
Allioni yakira M1 ku rubyiniro banaririmbana indirimbo yabo bombi
JPEG - 191.1 kb
M1 yashimishije abakunzi ba muzika abaririmbira bakabona M1 bazi mu ndirimbo zikoze ntaho atandukaniye n’uwo babonaga


M1 akiva ku rubyiniro Dj Ira yakomerejeho avanga umuziki abari bitabiriye iki gitaramo si ukubyina karahava.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X