Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Papa Cidy yashimishije abitabiriye igitaramo cye muri H- Zone Gikondo

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016, ubwo umuhanzi Papa Cidy, ukomoka mu gihugu cya Uganda yataramiraga abakunzi ba muzika muri H-Zone Gikondo byari ibirori bishimishije, aho aho uyu muhanzo yari ategerejwe n’abatari bake biteguye gutaramana nawe.

Ni igitaramo cyashimishije benshi dore ko uyu muhanzi ari umwe mu bahanzi bafite impano mu kuririmba.

Nk’uko ubuyobozi bwa H-Zone bwabyemereye ababagana isaha ya Saa tatu kugeza saa yine (Happy Hour) yageze umukobwa mwiza ndetse wambaye neza wese winjiye yahabwaga icyo kunywa cy’ubuntu.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tatu n’igice ubwo Dj Ira, umukobwa wabigize umwuga mu kuvanga umuziki yafashaga abitabiriye iki gitaramo kubyina, aho yavangaga umuziki benshi bakavuga ko ari umukobwa ufite impano ndetse unagaragaza ko abari n’abategarugori bashobora ibyo basaza babo bakora.

Ku ikubitiro Mushyushyarugamba MC Nario umenyerewe kuri Radio Flash FM yageze ku rubyiniro maze asusurutsa abari aho ari nako ashyirasmo amagambo ashimishije.

JPEG - 178.4 kb
MC NARIO

Bidatinze yahamagaye umuhanzi ku rubyiniro aho yahereye ku muhanzi nyarwanda ariko ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda ari we MP Jesus. Uyu muhanzi yari aheruka gutaramira abagana H-Zome ubwo yari yaje aherekeje Clever J, yabwiye abari muri icyo gitaramo ko akomoka mu ntara y’Uburasirazuba bw’U Rwanda ariko akaba yibera mu gihugu cya Uganda, ari naho akorera inikorwa nye nya muzika.

JPEG - 166.4 kb
MP Jesus

Yaririmbiye abari muri iki gitaramo indirimbo ze benshi bavuga ko ari umuhanzi ufite ejo heza nakomeza agashyiramo imbaraga n’umuhate.

Bidatinze PAPA CIDY wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro maze asusurutsa sabari bitabiriye igitaramo karahava.

Uyu muhanzi agiye kuva ku rubyiniro yabwiye abari bitabiriye iki gitaramo yasanze mu Rweanda ari heza ndetse anavuga ko iyo aza kuvukira mu Rwanda byari kuba ari ikintu cy’agaciro gakomeye cyane kuri we.

JPEG - 191.8 kb
PAPA CIDY yashimishije abitabiriye igitaramo cye muri H Zone

JPEG - 198 kb
Papa Cidy ajya gusoza yabwiye abari birabiriye igitaramo ko yishimiye u Rwanda n’abarutuye, ngo iyo aza kuvukira mu Rwanda byari kuzamushimisha cyane

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X