Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Sauti Sol bakoze igitgaramo cyashimishije abatari bake mu bacyitabiriye

Nyuma y’igihe kitari gito abanyarwanda by’umwihariko abatuye umujyi wa Kigali bategereje kuzitabira igitaramo cy’itsinda ry’abasore bane bakomoka mu gihugu cya Kenya ari bo Sauti Sol, dore ko nabo ubwabo bari barabibasezeranije, kuri uyu wa gatandatu umunsi washyize urtagera maze iryo tsinda rirabataramira, igitaramo cyari kinogeye ijisho ndetse kikaba cyashimishije buri wese wacyitabiriye.

Nyuma yo gukorera ibitartamo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse n’ahanzi mu rwego rwo kuzenguruka mu bihugu bya Afrika bamenyekanisha Album yabo nshya mu cyo bise Live and Die in Afrika Tour, Sauti Sol, yataramiye abanyarwanda mu mujyi wa Kigali, mu gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016, aho basusurukije abatuye mu mujyi wa Kigali ibyuya bikabashoka.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’aby’imamare muri muzika nyarwanda bitandukanye, birimo Alex Muyoboke, Man Martin, Dj Pius, TMC ndetse n’abandi bagiye batandukanye.

Ahagana ku isaha ya Saa moya nibwo umushyushyarugamba Nkusi Arthur yageraga ku rubyiniro ari ko anasensa abari bitabiriye igitaramo.

Bidatinze yahamagaye itsinda ry’abacuranzi rigizwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ryo ku nyundo maze basusurutsa abari aho dore ko harimo n’abahanzi muri abo banyeshuri, maze barigaragaza.

Nyuma y’abanyeshyuri bo ku Nyundo Neptunez Band baje ku rubyiniro maze nabo basusurutsa abari ku rfubyiniro karahava, dore ko aba bazwiho ubuhanga mu gucuranga no kuririmba.

Neptunez Band Bavuye ku rubyiniro bakurikiwe n’itsinda ry’abahanzi batangiye ari batatu ariko kuri ubu bakaba bakora ari babiri bitewe n’impamvbu z’akazi ka mugenzi wabo zitamwemerera kuboneka mu bikorwa byabo, iri tsinda rikaba ari 3hills, aba basore baririmbye indirimbo zabo zishimisha benshi, zirimo n’imwe ikunzwe cyane muri iyi minsi bise Vimba Vimba.

Ivan Buravan, yaje ku rubyiniro nyuma ya 3Hills, maze abari bitabiriye igitaramo bishimira uburyo yabaririmbiye indirimbo ze zikunzwe dore ko ahogoza abakobwa bakamwishimira, yabaririmbiye indirimbo ze zirimo iyo yise Marayika, dore ko yanayiririmbye benshi bagatera hejuru kubera kuyikunda.

Uyu muhanzi agiye kuva ku rubyiniro yabwiye abari mu gitaramo ati : « hari abantu nazamukiyeho reka turirimbane » maze ahamagara Uncle Austin aza ku rubyiniro baririmbana indirimbo bafatanyije.

Nyuma ya Ivan Buravan, Mc Arthur yagarutse ku rubyiniro maze asaba Dj kuvanga umuziki abantu bakagaragaza ko bashaka ko Sauti Sol ibataramira maze abantu si uguhaguruka bacinya akadiho ari nako bavuga bati Sauti Sol, Sauti Sol, Sauti Sol…

Sauti Sol bageze kurubyiniro mu masaha ya saa yine z’ijoro bahindura ibintu, abantu barakubita baruzura aho guhagarara haba hato.Ugeze hafi y’ahari kubera iki gitaramo wagira ngo n’ibitangaza biri kuhabera ntawahakana ko aba bahanzi bashoboye ndetse muri iki gitaramo bishimiwe bidasanzwe.

Aba bahanzi baririmbaga indirimbo zabo ugasanga abari mu gitaramo barazisubiramo.

Aba basore ntibihanganye dore ko bageze aho bakanyuzamo bakanava ku rubyiniro bakajya mu bafana hagati bitewe n’uburyo bari bishimiye uko abitabiriye igitaramo babakiranye ubwuzu n’urukundo.

Bageze mu ndirimbo yabo bise Nerea agace baririmbamo perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame bagasubiyemo inshuro nyinshi ari nako abari mu gitaramo batera hejuru bazamura amaboko bitewe n’ibyishimo n’urukundo bakunda Perezida.

Aba bahanzi bongeye bahamagara abanyeshuri bo ku nyundo maze babwira abari bitabiriye igitaramo ko bagiye kubereka Sauti Sol nziza bitewe n’uko abo banyeshuri basubiyemo indirimbo y’iritsinda bakayiboherereza. Bahise baha umwanya aba banyeshuri umwanya baririmba ho gato kuri iyo ndririmbo ya Sauti Sol maze barangije bafatanya kuyiririmba bose, ari nako igitarami gisozwa.

Iki gitaramo kikaba cyarateguwe na Rock Events ifatanyije n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya Mützig Lite.

Uko byari byifashe mu mafoto

JPEG - 207.1 kb
Abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo

JPEG - 179.9 kb
Abanyeshuri bo Kunyundo bahawe umwanya wo kwigaragaza
JPEG - 228.4 kb
Neptunez Band basusurukije abari bitabiriye igitaramo

JPEG - 192.8 kb
3Hills mu ndirimbo yabo Vimba Vimba bashimishije benshi

JPEG - 193.8 kb
Ivan Buravan

JPEG - 171.1 kb
Ivan Buravan na Uncle Austin
JPEG - 242.1 kb
Sauti Sol bageze ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo zikunzwe mu karere ka Afrika y’uburasirazuba ndetse no muri Afrika yose muri rusange maze abantu barabyina karahave

JPEG - 166.4 kb
Baje ku rubyiniro bambaye amakoti bigeze hagati bakuramo umwe asigara yambaye ubusa hejuru kubera ubushyuhe

JPEG - 172.1 kb
Bageze aho bajya no mu bafana hagati

JPEG - 177.8 kb
Baha abanyeshuri bo ku Nyundo umwanya ngo baririmbe indirimbo yabo bakunda ndetse bafashe amashusho yayo bakayaboherereza

JPEG - 201.7 kb
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X