Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Uko byari bimeze mu gitaramo cya Christopher yakoreye muri H-Zone Gikondo

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016, ubwo Christopher, umuhanzi w’icyamamare muri muzika nyarwanda yataramiraga muri H-Zone, byari ibirori bishimishije cyane, aho yagiye kugera ku rubyiniro ategerejwe cyane.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare muri muzika nyarwanda aha twavugamo nka Jules Sentore, Zizzu Alpacino na Producer Clement bose bari baje gushyigikira umuhanzi Christopher.

JPEG - 235.8 kb
Christopher, Zizzu Alpacino, Producer Clement na Jules Sentore

Agashya kuri iki gitaramo ni uko Christopher indirimbo nyinshi yaririmbye yaziririmbiye abafana be ku buryo buri live, kimwe mu bintu byashimishije abafana be ku rwego rwo hejuru.

JPEG - 239.5 kb
Iindirimbo yaririmbye hafi ya zose yaziririmbye live


Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi, ndetse byari bigoye kubona aho umuntu anyura.

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose ku bafana ba Christopher, aho yaririmbaga indirimbo ze ugasanga ari kuzifatanya n’abafana be cyane ko zose bari bazizi.

JPEG - 226.4 kb
Abafana bageze naho baza ku rubyiniro kubyinana na Christopher indirimbo ze


Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone buboneyeho gushimira abagana H-Zone ndetse no gukomeza gutumira abanyarwanda ngo bajye baza kwidagadura kuko buhora bubategurira ibyiza byinshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X