Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Uko byari bimeze mu gitaramo cya Dream Boys bakoreye muri H-Zone Gikondo

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016, ubwo Dream Boys, abahanzi b’ibyamamare muri muzika nyarwanda bataramiraga muri H-Zone, byari ibirori bishimishije cyane, aho bagiye kugera ku rubyiniro bategerejwe cyane.

JPEG - 246.2 kb
Dream Boys mbere gato y’uko bajya ku rubyiniro bari kumwe na DJ bari bizaniye ngo abacurangire indirimbo

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku buryo bushimishije ndetse n’abacyitabiriye akanyabuneza kari kose.

Agashya kuri iki gitaramo ni uko Dream Boys indirimbo nyinshi baririmbye bazifatanyaga n’abafana babo.

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi, ndetse byari bigoye kubona aho umuntu anyura.

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose ku bafana ba Dream Boys, aho baririmbaga indirimbo zabo ugasanga bari kuzifatanya n’abafana babo cyane ko zose bari bazizi.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone buboneyeho gushimira abagana H-Zone ndetse no gukomeza gutumira abanyarwanda ngo bajye baza kwidagadura kuko buhora bubategurira ibyiza byinshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X