Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Uko igitaramo cya Kina Music cyo gushyira ahagaragara indirimbo yabo bise Iryo Mbonye cyagenze muri H-Zone

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2016, ni bwo Abahanzi bari muri Kina Music bafatanyije n’Umuhanzi w’inararibomye muri muzika nyarwanda, Makanyaga, bashyiraga indirimbo yabo ahagaragara, iyo ndirimbo bakaba barayise "Iryo Mbonye".

Ku ikubitiro amashusho y’iyi ndirimbo yerekaniwe muri H-Zone, aho abantu benshi bari bitabiriye iki gitarambo, ndetse n’abasitari batandukanye bakaba bari bitabiriye iki gitaramo.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo twavugamo Producer Ishimwe Clement, Zizou Alpacino ndetse n’abahanzi bagize itsinda rya TBB.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music, Studio izwiho kuba ikoreramo bamwe mu nararibonye muri muzika nyarwanda ndetse ikanaba ikoreramo abahanzi b’ibyamamare ba hano mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yaririmbwe n’abahanzi barimo Tom Close, Butera Knowless, abagize itsinda rya Dream Boys aribo Platini na T MC, Christopher ndetse na Makanyaga.

Dore uko byari bimeze mu mafoto n’udushya twaranze iki gitaramo:

JPEG - 225.2 kb
Butera Knowless,TMC,Christopher,Tom Close, Platini na Zizou Alpacino mbere y’uko abahanzi bajya ku rubyiniro
JPEG - 145.6 kb
Zizou Alpacino, Platini na Tom Close
JPEG - 134.4 kb
Bidatinze Mc Tino yageze ku rubyiniro maze atangira gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo ari nako anyuzamo akabasetsa
JPEG - 102.7 kb
Mc Tino yabanje kubaza abari aho niba batarabonye TBB ku rubyiniro muri PGGSS6, mu gitaramo cy’I Nyamirambo, aha yanaboneyeho kubasaba gukomeza gushyigikira TBB bajya kuri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi bakandika umubare 8 bakohereza kuri 4343

Tino yageze aho akajya abwira abitabiriye igitaramo ngo "Ninjya mvuga Kina mujye muvuga Music, maze agejeje hagati ati nimvuga Clement muvuge Knowless"

Gusa byarangiye apfukamye byabindi by’amashyengo ati Clement umbabarire nivugiraga utankata umushahara.

JPEG - 161.4 kb
Abari bitabiriye bari benshi bishoboka cyane ko benshi bashakaga kureba ibyiza bari babwiwe ko bageye kugezaho n’abahanzi barimo Knowless
JPEG - 147.5 kb
Bidatinze abari bategerejwe bageze ku rubyiniro maze imbaga y’abantu bari muri H-Zone barahaguruka ari nako aba bahanzi baririmba indirimbo bagiye bahuriramo nka Kanda Amazi na Byakuvuna
JPEG - 154.4 kb
Tom Close yageze aho asaba abari aho gushyigikira umuhanzi Christopher akazabasha kwegukana PGGSS6, yabasabye gufata terefone zabo bakajya ahandikirwa umutumwa bakandika umubare 3 maze bakohereza kuri 4343 bakaba bahaye amahirwe Kina Music yo kongera kwegukana iki gihembo kiruta ibindi muri muzika nyarwanda

Bidatinze baririmbye indirimbo yabo nshya bagombaga gushyira ku mugaragaro maze abari aho barahaguruka barayibyina karahava.

Si iki gitaramo kibereye muri H-Zone gusa kuko hasanzwe habera ibitaramo bitandukanye, aho kuri uyu wa Kane hazaba hari n’undi muhanzi w’icyamamare uzaba ataramira abazaba bari muri H-Zone.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Iryo Mbonye ya Kina Music ft Makanyaga.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/06/2016 saa 14:27

namakuru meza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X