Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu masaha make abakunzi ba muzika baraba bari mu gitaramo gikomeye n’umuhanzi PAPA CIDY muri H-Zone

Nk’uko amakuru dukesha ubuyobozi bwa M I G Ltd, busanzwe butegura ibitaramo by’abahanzi batandukanye bisanzwe bibera muri H-Zone Gikondo kuri ubu umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Uganda, ari we PAPA CIDY, wamenyekanye mu ndirimbo ze nka EVALINA, NKWAATA yakoranye na Jose Chameleone n’izindi ngo yageze mu gihugu cy’u Rwanda ndetse yiteguye bikomeye kuza gususurutsa abari bwitabire igitaramo cye.

Kuri ubu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa MIG, ngo iki gitaramo kiraba kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016, ndetse uyu muhanzi PAPA CIDY yageze mu Rwanda, aho akomeje imyiteguro ihagije kugira ngo aze gususuruta abaza kwitabira iki gitaramo cy’akataraboneka dore ko ari ubwa mbere ari bube aririmbiye abanyarwanda.

PAPA CIDY yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka EVALINA n’izindi zitandukanye.

Iki igtaramo kirabera muri H-Zone, biteganyijwe ko kiba kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016,guhera ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba 8:00PM kugeza bukeye.

Akarusho muri iki gitaramo biteganyijwew ko umukobwa wese wambaye akikwiza aza guhabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Muri iki gitaramo kandi biteganyijwe ko abacyitabira baza gutungurwa no kubona bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda babaririmbira.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X