Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu ndirimbo ‘Slow Down’ ya Active yibukije benshi ibya Olivis na Miss Vanessa

Nyuma y’uko mu minsi yashize havuzwe amagambo atari make ku muhanzi Olivis ubarizwa mu itsinda rya Active na Miss Vanessa bari mu rukundo, nyuma uyu mukobwa akaza kwita umwana Olivis, ibintu byakuruye amagambo menshi ku mpande zombie ndetse bikanaviramo Miss Vanessa kwirukanwa kuri Television aho yakoraga, kuri ubu indirimbo ‘Slow Down’ ya Active yongeye kwibutsa benshi ibyabaye hagati y’aba bombi.

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2016, ni bwo Active bashyize ahagaragara indirimbo yabo nshya bise “Slow Down” iyi ndirimbo ikaba yumvikanamo amagambo yakomojekuri Miss Vanessa wise Olivis umwana.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo niho humvikana amagambo akomoza kubyo Miss Vanessa wigeze kuba igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda ubwo yitaga Olivis umwana. Iki gitero cyumvikanamo amagambo menshi anyomoza ibijyanye n’ubwana uyu muhanzi yashinjwaga na Miss Vanessa.

Muri iki gitero batangira bagira bati: "Mfite baby face, ndabona aribyo biguteye stress, umbaze abanzi fresh ,…abanshinja ko ndi umwana bo baveho.. maisha si mateso …"

Aya magambo kimwe n’andi akurikiraho yumvikana nk’ayo uyu muhanzi wo mu itsinda rya Active yabwiraga umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Miss Vanessa, yumvikanamo kwishongora gukabije kuri uyu mukobwa.

"Slow Down" ni indirimbo yakozwe na Producer Bob.

Slow Down by Active (Official Audio 2016)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X