Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu Rwanda aba Dj n’abahanzi baritana bamwana ku icurangwa ry’indirimbo nyarwanda

Mu gihe abahanzi nyarwanda bakomeje gutunga agatoki aba Dj bacuranga imiziki mu tubari no mu bitaramo bitandukanye kudaha agaciro indirimbo z’abahanzi nyarwanda, aho bazicuranga ku kigero cya 30% naho 70% gasigaye bagacuranga indirimbo z’abanyamahanga, aba Dj nabo baravuga ko abahanzi nyarwanda ari bo batuma indirimbo zabo zidacurangwa, ndetse ngo ugasanga badaha agaciro aba Dj.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bavuga ko aba Dj bo mu Rwanda badaha agaciro indirimbo z’abahanzi nyarwanda ngo bazicurange ku buryo abantu baba bitabiriye ibirori ndetse n’ababa bagiye mu tubari dutandukanye babe bazikunda, ngo aho usanga 70% by’indirimbo zicurangwa ziba ari inyamahanga.

Aha abo bahanzi bavuga ko biri muri bimwe mu bituma muzika nyarwanda idakundwa.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi binubira ibi bikorwa n’aba Dj, aho avuga ko abo ba Djs bakora ibyo ari abanyarwanda nyamara ngo ntibaha agaciro abahanzi nyarwanda.

Si uyu muhanzi wenyine uvuga ibi kuko na Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys avuga ko aba Dj bo mu Rwanda badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ngo bakine indirimbo zabo zikundwe.

Uretse aba na Pedro Someone ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Imirasire yavuze ko abona kimwe mu bidindiza umuziki nyarwanda harimo n’uko aba Dj bakina imiziki mu birori bitandukanye batajya baha agaciro abahanzi nyarwanda.

Gusa ku rundi ruhande aba Dj nabo baratunga agatoki abahanzi kuba ari bo basuzugura aba Djs, ngo kuko usanga nta muhanzi ujya aha indirimbo umu Dj ngo azikine ngo abe yabyanga, ahubwo usanga abahanzi bashaka kubereka agasuzuguro bakababwira ko indirimbo bazikura kuri murandasi, aho kubegera ngo babe banaganira nk’abantu bashaka kuzamurana.

Aha Dj Mpenzi avuga ko nta muhanzi nyarwanda yanga gukina indirimbo ze yazimuhaye ahubwo usanga igituma atajya azikina biterwa n’icyo yise agasuzuguro ku kumubwira ko yakagombye kuzikura kuri murandasi (Internet) nk’aho umuhanzi nyarwanda ari I Burayi cyangwa muri Amerika ngo ararinda gutega indege kugira ngo amugereho.

Dj Bisoso we avuga ko abahanzi nyarwanda nta gaciro baha aba Dj ari nayo mpamvu akenshi usanga badakunze gukina indirimbo zabo.

Aha Dj Bisoso atunga agatoki abahanzi atanga urugero rw’uko irushanwa rya PGGSS6 rishijwe nta mu Dj numwe wigeze ushimirwa n’umuhanzi ahubwo bose bashimiye aba Producers n’abanyamakuru. We rero akavuga ko abo bahanzi batagakwiye kunenga aba Dj kandi ari bo banyirabayazana.

Uku kwitana bamwana gukomeje kugaragara cyane kuko abahanzi nyarwanda bakomeje kuvuga ko indirimbo zabo zidahabwa agaciro cyane, uretse no kuba aba Dj batazikina, ngo ku maradiyo n’amateleviziyo amwe hari aho zidakuze gucurangwa nk’uko inyamahanga zicurangwa.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tatiana - 24/10/2016 saa 22:07

Ntamuhanzi usuzugura uwamuteza imbere. Umuhanzi iyo yima umu DJ indirimbo aba yatinye ko yazipirata agakora ama CD akigurishiriza nkuko tujya tuzisanga bazicuruza hano hanze umuhanzi ntihagire icyo bimumarira
Kanda hano umusubize

DJ NEM-G - 23/10/2016 saa 13:18

ahhhhhh ok rero erega sha bizakemuka man reka mbabwire ndatanga urugero kuri Humble -G ubwo aheruka kuri Hotel GOLF Kibuye namubajije indirimbo nshyashya bafite ambwira ngo ni CALL ME aho kuyimpa yanyohereje kuri Youtube ngo mbe ariho nshakira kandi twari turi kumwe mbese ukabona ntacyo bimubwiye pee nange mba mbona nta gaciro baduha kandi nyamara nitwe bakesha kumenyekana pee tutabakinnye se ninde wabamenya? kandi mbona hakwiye kujyaho cooperative yaba DJs tugahurizwa hamwe tukajyira amategeko atugenga ndetse tukanasorera igihugu kuko mbona dukora neza ariko ntituzwii ok merci bk
Kanda hano umusubize

DJ NEM-G - 23/10/2016 saa 13:17

ahhhhhh ok rero erega sha bizakemuka man reka mbabwire ndatanga urugero kuri Humble -G ubwo aheruka kuri Hotel GOLF Kibuye namubajije indirimbo nshyashya bafite ambwira ngo ni CALL ME aho kuyimpa yanyohereje kuri Youtube ngo mbe ariho nshakira kandi twari turi kumwe mbese ukabona ntacyo bimubwiye pee nange mba mbona nta gaciro baduha kandi nyamara nitwe bakesha kumenyekana pee tutabakinnye se ninde wabamenya? kandi mbona hakwiye kujyaho cooperative yaba DJs tugahurizwa hamwe tukajyira amategeko atugenga ndetse tukanasorera igihugu kuko mbona dukora neza ariko ntituzwii ok merci bk
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X