Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muyoboke Alex ngo ntashobora guta igihe asaba uburenganzira bwo gutegura igitaramo mu Rugaga Nyarwanda rw’Abahanzi

Nyuma y’uko urugaga rw’abahanzi rutangaje ko umuntu wese uzajya ashaka gutegura igitaramo agomba kubisabira uburenganzira muri Minisiteri y’Umuco na Siporo mu rwego rwo guca icyo bise akajagari mu gutegura ibitaramo ndetse bikaza no gushimangirwa n’ Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Muyoboke Alex, nk’umwe mu bategura ibitaramo ufite kompanyi itegura ibitaramo yitwa Decent Entertainment avuga ko adashobora kwaka ubwo burenganzira kuko abona ntacyo bwamumarira mu bikorwa bye by’ubucuruzi, aho yemeza ko ibyo akora byemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Muyoboke avuga ko kuba urugaga nyarwanda rw’abahanzi rwarafashe umwanzuro wo kuvuga ko uzajya ategura igitaramo azajya abanza gusaba ururenganzira uru rugaga nta na kimwe byamufasha ngo kuko ntabwo azajya gutanga imisoro ngo urwo rugaga rugire na kimwe rumufashamo. Ari nayo mpamvu avuga ko nta nyungu abona mugusaba urwo ruhushya kandi Kimpanyi ye itegura ibitaramo yanditswe muri RDB ndetse inatanga imisoro.

Gusa avuga ko atanze inama babagira ariko we ngo ntajyata igihe ajya gusaba uro ruhushya.

Yagize ati: "Ntabwo nanze ko batugira inama ariko ndanga kiriya kintu bavuga ngo ‘nimudusabe tubahe uburenganzira’, urampa uburenganzira nkande? Urampa uburenganzira bwo gucuruza kandi narabuhawe na RDB, imisoro niza ikanyikubita hejuru muzamfasha kuyishyura? Ntabwo bishoboka ibyo rwose. Ntabwo nzaca muri iyo nzira, iyo duteguye igitaramo hariya kuri sitade basigaye badusaba gukoresha EBM machine sinzi niba iryo shyirahamwe ry’abahanzi ari ryo rizatwishyurira imisoro."

Muyoboke avuga ko no muri iyi minsi afite igitaramo ari gutegura muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye aho avuga ko kizaba kandi nta burengazira asabye. Aho yemeza ko azakoresha uburyo asanzwe akoresha bwo kumenyesha polisi n’uturere.

Yagize ati: "Jyewe rwose simbyanze ariko nta burenganzira nzabasaba bazaze bagihagarike. Bakabaye baraduhamagaye twe abategura, baratuzi tukaganira."

Anavuga ko atarwanya urwo rugaga ariko abona rwahereye ahatari ikibazo ngo kuko ikibazo ngo ntikiri mu gutegura ibitaramo, ahubwo kiri ku kuba mu Rwanda abahanzi nta bafatanyabikorwa bakunze kugira ndetse hakaba nta n’ahantu ho gukorera ibitaramo bihagije.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tumusabe judith - 16/10/2016 saa 16:40

Muyoboke kuki adashaka kubahiriza amabwiriza? yamenyereye kurya ibyo atavunikiye abahanzi yarabazengereje abanyunyuza imitsi! Ba Tomu, dream Boyz ......... urugaga nirukore akazi karwo !
Kanda hano umusubize

manirambona desire - 17/10/2016 saa 21:49

nipfuza kuza ndaronka umusic nyarwanda
Kanda hano umusubize

Crezzo-G Samuelo - 16/10/2016 saa 16:01

Dear Muyoboke,ndatunguwe no kumva ibitekerezo byawe rwose.yego ufite uko usanzwe ukora ibyo wakoraga kd ntawakubuza ariko ukwiye kumva ko RMF itariho kugira NGO ikubangamire ahubwo ni ukugirango ifatanye nabateza muzika nya Rwanda imbere binyuze mu nzira iboneye kd irengera muzika nyarwanda.Ntukwiye kwita kubucuruzi bwawe gusa ahubwo wakwitaye no kucyo iyo Business yawe ishingiyeho.Aricyo turwanira ishyaka NGO kireke kuba agafu kimvugwarimwe.naho ibyo kuba waragiye muri RDB byo icyo ni ikita rusange.better you change yr mind set naho ubundi wasanga wisenye bikabije cyane ko ari ntawe uri hejuru y'amategeko.muri byose umwanzi wa mbere w'umuntu niwe ubwe.kandi umukunzi wa mberewe ni we ubwe.akanaba umuntu w'ingenzi mubuzima bwe.wikwibera mubi rero ahubwo
Kanda hano umusubize

yvonnes - 15/10/2016 saa 23:46

ariko nkuyu ni uwahe ubwo kubahiriza ibisabwa bigutwaye iki? ahubwo iyaba byakunda zikabanza zikumvwa kuko bene nkamwe mufite imyumvire nkiyo ndabatinya , ese twamenya intego yicyo gitaramo ari iyihe, Minispoc, RALC, Urugaga rwa Music mushishoze cyane
Kanda hano umusubize

umurungi - 15/10/2016 saa 21:27

muyobo , ubundi uteye ute, wowe uranga gahunda ya leta nkande, murashakirwa ibyiza mukabyanga, ese ibyo urabitinyira iki? ahubwo wowe ubanza utazi gahunda ya leta yacu ko buri kintu cyose kigombs kugira umurongo kigenderaho urwo rugaga nirukomereze aho runarwanye abanga ibyiza.
Kanda hano umusubize

olivier - 15/10/2016 saa 15:17

pacc ndamukunda ark gushaka nyuma yimyk 4 nago twemerana kbs azaba acyecuye pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X