Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muyoboke yemeza ko kuba indirimbo ya Charly na Nina yarasubiwemo nta kibazo gikomeye kirimo

Nyuma y’uko imdirimbo ‘Indoro’ y’abahanzi b’abanyarwanda kazi Charly na Nina bafatanyije n’umuhanzi w’icyamamare mu karere k’ibiyaga bigari ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Big Fizzo, isubiwemo n’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryitwa Gospel Singers ryo mu gihugu cy’u Burundi, maze bakayihindura bagashyiramo amagambo ahimbaza Imana. Kuri ubu manager wa Charly na Nina ndetse anahagarariye inyungu za Big Fizzo mu Rwanda, ari we Muyoboke Alex aremeza ko kuba iyo ndirimbo yarasubiwemo nta kibazo kibirimo ndetse ko binagaragaza uburyo iyo ndirimbo ikunzwe cyane.


Ibi Muyoboke abitangaje nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko Muyoboke yabuze uko ajya kurega abasubiyemo iyo ndirimbo ngo kuko mu gihugu cy’u Burundi nta mutekano usesuye uhari.

Mu kiganiro kirambuye Muyoboke Alex yagiranye n’ikinyamakuru Imirasire.com, yadutangarije ko kuba indirimbo ya Charly na Nina yarasubiwemo ari kimwe mu bigaragaza uburyo ikunzwe cyane, ngo cyane ko ari imwe mu ndirimbo zarebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 53.8 kb
Charly, Nina, Muyoboke Alex na Big Fizzo

Yagize ati: "Uretse ko iriya ndirimbo atari iyanjye ari iy’abahanzi Charly na Nina, kuba bariya baririmbyi barayisubiyemo byonyine bikwereka uburyo ikunzwe. Mbona nta kibazo kibirimo kuba barayisubiyemo."

Muyoboke akomeza avuga ko ikosa ryakozwe n’abasubiyemo iyo ndirimbo naryo ngo ridakomeye cyane ari uko bayisubiyemo batabanje gusaba uburenganzira, ariko akavuga ko mbere y’uko iyo ndirimbo ijya ahagaragara babanje kumuhamagara barabimumenyesha.

Yavuze ko kuba barayisubiyemo batabisabye byatewe n’uko abo baririmbyi ubwabo bakiri bato ndetse ko atakirirwa avuga ngo agiye kubakurikirana kandi batari bazi ibijyanye n’amategeko abiganga.

PNG - 462.5 kb
Gospel Singers basubiyemo indirimbo Indoro

Yagize ati: "Wenda ikosa bakoze ni uko bari bayisubiyemo batabanje gusaba uburenganzira bakambwira na Video yamaze gukorwa. Bampamagaye bambwira ko bayikoze banasaba imbabazi kuko batari bazi amategeko abigenga. Ntabwo navuga ngo hari ikindi cyo kuba umuntu yabakurikirana, ni abana na Perezida wabo ni muto ubwo rero urumva ko nta mategeko abigenga bari bazi."

Muyoboke yavuze ko amakuru yavugaga ko yabuze uko ajya mu Burundi gukurikirana abasubiyemo indirimbo indoor bitari byo ngo kuko we yari yavuze ko yabuze uko ajyayo mu birori byo gushyira ku mugaragaro iyo ndirimbo bari basubiyemo ngo kuko bari bamutumije. Aha rero avuga ko iyo mu Burundi haza kuba umutekano usesuye yari kujyayo mu birori byo gushyira ku mugaragaro iyo ndirimbo, ngo ntiyari kujyayo ajyanywe no gukurikirana abayikoze nk’uko amakuru yabivugaga.

Kanda hano urebe indirimbo Indoro ya Charly na Nina ft Big Fizzo, n’indirimbo Urukundo rwawe ya Gospel Singers

Indoro by Charly na Nina ft Big Fizzo

Urukundo rwawe by Gospel Singers

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X