Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nasson abona muzika nyarwanda ibura abashoramasri kugira ngo itere imbere

Amikoro adahagije y’abahanzi , kutagenda neza kw’ibitaramo bya bamwe mu bahanzi kubera ubushobozi, gukora amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwo hasi kuri bamwe n’ibindi, Nibyo Nasson abona ishoramari ryaza rigafasha abahanzi mu kuzamura umuziki wabo ku rwego rwo hejuru.

Nasson yamenyekanye cyane muri muzika nk’umuhanzi ndetse akaba na Producer ‘utunganya indirimbo’ mu buryo bw’amajwi ‘Audio’, aho yamenyekanye cyane mu indirimo zigiye zitandukanye nka ‘Agasembuye, Nyigisha, Umunyenga, Fatiraho, n’izindi.

Kuri ubu avuga ko habonetse abashoramari bakitabira gushora imari yabo mu muziki w’abanyarwanda byatanga umusaruro mwiza kandi utanga inyungu ku mpande zombie, ndetse ngo asanga abahanzi benshi mu Rwanda bafite impano ariko hari ababura ubushobozi bwo kujya muri studio n’amashusho y’indirimbo bakoze akaza atameze neza ku buryo yakinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.

Yagize ati: “Abahanzi ntabwo ari abaswa ku buryo batazi gukora umuziki mwiza , ahubwo nyuma y’impano y’umuntu aba afite yo kuririmba cyangwa indi iyariyo yose hacyenerwa n’umuntu ugomba kuyishyigikira mu buryo bufatika (amafaranga)”.

Asobanura ko abatekereza ko yahagaritse gukora umuziki kubera ubushobozi atari uko bimeze kuko ngo ashaka kubanza gusoza amasezerano afitanye na label imwe akorana nayo noneho akongera gukora umuziki.

Nasson yakomeje atangaza ko azashyira hanze indirimbo nshya atashatse gutangaza izina rwayo nk’imwe izongera gukumbuza no kugarura mu bihe byiza abafana be nkuko byahoze mu gihe cyatambutse.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe benshi bibaza impamvu muzika nyarwanda itajya ku rwego mpuzamahanga ngo ibe yahatanira ibihembo mpuzamahanga bikomeye cyane ariko ugasanga bamwe mu bahanzi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo bo bajya begukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fofo - 8/11/2016 saa 15:02

Uyu naason,ndamwemera sana gusa mbabazwa nuko atazamuka cyane,umunyenga ni number 1
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X