Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ngo ubukwe bwa Knowless na Clement bwaba buzabera muri Golden Tulip Hotel!

Nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi 2016, Producer Ishimwe Clement yambitse Umuhanzi kazi Butera Knowless impeta bikaza kumenyekana bucyeye, ndetse Producer Clement akanaza kwemeza ko aba bombi bafite ubukwe mu mezi abiri ari imbere, kuri ubu hari amakuru avuga ko aho ubukwe bwabo buzabera hamenyekanye ndetse ko ngo ari muri Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Gusa yaba Clement cyangwa Knowless nta numwe uratangaza umunsi ubukwe buzaberaho yewe nta nuravuga aho buzabera.

Nk’uko bamwe mu nshuti magara batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru babyemeza, ngo ubukwe bw’uyu muhanzi na Producer we buzabera muri Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata, gusa ngo ntibaramenya neza amatariki buzaberaho.

Kuba iby’ubukwe bwabo byaratunguranye byatumye hacicikana amakuru avugacyane ko Knowless Butera yaba atwite. Ariko Knowless we ayo yayamaganiye kure avuga ko byo ari ibisanzwe bivugwa ngo hafi ya buri mwaka, ndetse ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ubwo Clement yambikaga impeta Knowless babajijwe igihe n’aho ubukwe bwabo buzabera basubizaga bavuga ko baba babiretse kuko bazaba babibamenyesha.

Aha bagize bati: “ibyo mube mubiretse muzaba mubimenya”

Biravugwa ko mu bukwe bwabo hazatumirwamo abantu mbarwa bo mu miryango y’umukobwa n’umuhungu, n’inshuti zabo z’akadasohoka.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/07/2016 saa 12:21

ok thanks i like knowless nagirango mubwirengo azagire urugo ruhire icyimbabajenuko azgirira ubukwe bwe kure yari umukunzi we diane inyanza.
Kanda hano umusubize

Keza Nancy Mignone - 5/06/2016 saa 13:17

Urugo Ruhire Pe Imana Izabane Namwe
Kanda hano umusubize

alias - 4/06/2016 saa 14:42

bazabanze bipimishe agakoko gatera sida.
Kanda hano umusubize

nadia - 4/06/2016 saa 10:24

bazagire urugo ruhire arikose ibya knowless na safi byahereye he!!!
Kanda hano umusubize

sam - 3/06/2016 saa 19:20

Hhh. bazabyara nyangufi tu!!!!!
Kanda hano umusubize

nadia - 4/06/2016 saa 10:28

bazayabyara abana bagufi
Kanda hano umusubize

soso - 6/06/2016 saa 06:24

ariko nukavuge gucyo nonese wowe urimuremure
Kanda hano umusubize

emmanwer - 5/06/2016 saa 13:30

baramaze ubwo kabey bey yagukatiye umushakaho iki,? bagufise niwowe urema cg ninyagasani
Kanda hano umusubize

Iradukunda cynthia - 3/06/2016 saa 16:15

Urugo ruhire!Muzadutumire.
Kanda hano umusubize

Iradukunda cynthia - 3/06/2016 saa 16:13

Urugo ruhire!Muzadutumire.
Kanda hano umusubize

laurent manirafasha - 3/06/2016 saa 14:08

nibyizakbs kubabaremeranyijekubana amahirwekuriboImanaibarinde murakarama.
Kanda hano umusubize

mireille - 3/06/2016 saa 12:46

iyi couple ni iyambere kbs njye byarandenze kuburyo mumva ntabona uko mbisobanura gusa mbasabiye imigisha ituruka Ku Mana !urugo ruhire!!!! Gusa baraberanye pe!!!
Kanda hano umusubize

Ni sandrine ikibungo - 3/06/2016 saa 11:58

Nibyiza cyane kuba knowless agiye kubana na clement mbifurije ubukwe bwiza knd tubarinyuma kbsa
Kanda hano umusubize

amani - 3/06/2016 saa 11:41

nibyiza ko knowles abonaumwitaho muzimabwe bwose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X