Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ngo ubukwe bwa Knowless na Clement ntibukibaye muri Kanama 2016

Nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi 2016, Producer Ishimwe Clement yambitse Umuhanzi kazi Butera Knowless impeta bikaza kumenyekana bucyeye, ndetse bombi bakanaza kwemeza ko bafite ubukwe mu minsi mike iri imbere bikaza kuvugwa ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2016, kuri ubu Knowless yamaze gutangaza ko ubukwe bwabo butazabera igihe cyatangaje mu binyamakuru.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda Knowless yavuze ko ubukwe butazabera igihe cyatangajwe mu binyamakuru ndetse avuga ko atakwerura ngo avuge igihe ubukwe buzaberaho kuko ngo hakiri imirimo myinshi angomba kubanza gusoza.

Yagize ati: "Ubukwe turi kubutegura kandi buzaba. Gusa navuga ko harimo impinduka zituma ntahita ntangaza itariki nzarushingiraho. Ikindi ni uko hari imyiteguro ndi kubanza gukora neza, hari ibikijya ku murongo ari nayo mpamvu navuga ko harimo impinduka."

Nubwo Knowless yirinze gutangaza igihe ubukwe bwe na Clement buzaberaho, hari amakuru yemeza ko ubwo bukwe buzaba muri Kanama 2016 ndetse ngo Knowless na Clement batanze impapuro z’ubutumire mu ibanga ku bantu bake bagomba kuzabutaha.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/06/2016 saa 09:14

akose kubihishahisha nibwo bustar? yewe murasekeje igihe mwahereye
Kanda hano umusubize

Karamba - 14/06/2016 saa 21:03

Ibyangombwa nuko muba mwibereye hamwe mugatera akabariro umunsi kuwundi ibindi bizaza nyuma.
Kanda hano umusubize

fanny - 15/06/2016 saa 07:17

arkc uba uhari
Kanda hano umusubize

iradukunda fils - 1/08/2016 saa 00:14

nuko babishyir kumugaragar nubund bikamenwa nabant kko ibinyom birihanz byahitan imitima yabantu.
Kanda hano umusubize

- 14/06/2016 saa 12:33

igihe buzabera cyose muzagire urugo ruhire.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X