Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Niba 3 Hills basubiranyemo indirimbo ya Kalimba atarimo ntibigaragaza ko yirukanwe burundu?

Nyuma y’uko amakuru acicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuhanzi Jackson Kalimba wabarizwaga mu itsinda 3Hills yamaze kwirukanwa burundu na bagenzi be muri iri tsinda, ariko Hope Irakoze akabihakana yivuye inyuma avuga ko Jackson Kalimba atirukanwe ahubwo yabaye ahagaritswe igihe cy’amezi ane gusa, nyuma yo kubyumvikanaho, kuri ubu indirimbo aba basore bose uko bari 3 bagize iri tsinda yamaze gusubirwamo Karimba atarimo, ibintu bigaragaza ko yaba yarirukanwe burundu.

Ubwo byavugwaga ko uyu Jackson Karimba yirukanwe mu itsinda rya 3Hills, Hope Irakoze yari yabihakanye avuga ko bamuhagaritse mu gihe cy’amezi ane gusa, ngo kuko afite amasezerano y’akazi mu gihugu cya Uganda ndetse ngo ayo masezerano akaba azarangira mu mpera z’uyu mwaka. Ibi rero ngo byatumye babona ko atajya aboneka uko bamukeneye kandi bo bashaka gukora cyane bituma bamuhagarika, akazagaruka mu itsinda ari uko arangije imirimo ye.

Aha yagize ati: "Kalimba rero buriya nta kibazo dufitanye ahubwo ni uko atari kuboneka cyane, yasinye amasezerano na Serena ya Kampala azarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, urumva ntiyaza afite amasezerano y’abandi kandi twe turashaka gukora cyane, bityo twabiganiriye atwemerera ko twamukura mu mibare, akazagaruka arangije amasezerano mbega nyuma y’amezi ane."

Gusa kuba indirimbo aba basore bahuriyemo uko ari batatu bagize 3Hills yarasubiwemo Kalimba atarimo byongeye Eric Mucyo na Hope Irakoze bagafatanya n’umuhanzi Kidumu gusuburamo iyi ndirimbo, benshi bari kwibaza niba koko uyu Jackson Kalimba ataba yarirukanwe burundu ahubwo bakwirinda kubishyira ahagaragara?

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2015 nibwo Jackson Kalimba, Eric Mucyo na Hope Irakoze batangije 3Hills, ku ikubitiro bahita bakora indirimbo bise ‘Mfite urukundo’, baje gukurikizaho ‘Manyinya’ iranakundwa cyane. Ubu iyo baheruka gukorana bise ‘Vimba Vimba’ ni nayo bayisubiranyemo na Kidum, Jackson Kalimba bamuvanamo.

Vimba Vimba by 3 Hills ft Kidumu Kibido Official

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X