Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Niba Lil G avuga ko yashinze studio ye kuko yatunganyirizwaga indirimbo nabi, ni izihe nziza amaze gukora kuva ayishinze?

Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye muri muzika nyarwanda ku izina rya Lil G, avuga ko Serivisi mbi zirimo gutunganyirizwa indirimbo nabi no kuzitindana, ari byo byatumye agira igitekerezo cyo gushinga inzu itunganya umuziki (studio) ye bwite.

Lil G avuga ko gutinzwa no guhobagizwa ugasanga nk’indirimbo imaze nk’amezi nk’ane muri studio, ari byo byatumye agira indoto yo kugira studio ye yise "Round Music".
Aha uyu muhanzi agira ati: "Abatunganya indirimbo (producers) hari ukuntu bakoraga, imvugo y’ubu bavuga kogosha, baguhaga gahunda nka saa munani z’amanywa ukageza nka saa moya z’ijoro ugitegereje, na terefoni ye itariho utazi niba uri bukore, ariko njyewe ntabwo byanciye intege; buriya ndi umuntu ugira umuhate, cyane ko mbanzi umugati ntegereje….Gutinzwa, guhobagizwa nyine ugasanga nk’indirimbo imaze nk’amezi nk’ane muri studio, ni yo mpamvu burya nyuma yaho naje kugira indoto yo kugira studio yanjye."

Lil G avuga ko yikurikiranira iyi studio ikorwamo na Producer Junior Multisystem kugira ngo hatazagira umuhanzi urangaranwa nk’uko na we byagiye bimubaho mu yandi mastudio.

Gusa benshi mu bakurikiranira muzika nyarwanda hafi bibaza impamvu yaba ituma atakiri kumvikana cyane muri muzika yakoze indirimbo nshya ndetse nziza zikunzwe, nyamara we avuga ko ajya gushing studio ye yashakaga gukemura ikibazo yahuraga nacyo.

Aha bemeza ko Lil G wo mu minsi yashize wakoraga indirimbo nziza nk’iyo yise “Agaciro” ndetse n’izindi, atacyumvikana muri iyi minsi. Bashimangira ko uretse kuba yarashinze studio ikaba ifasha abandi bahanzi, we nta zindi ndirimbo ari gukora muri iyi minsi ngo zibe zakundwa nk’uko izo yakoze hambere zagiye zikundwa cyane.

Bamwe bakomeza bavuga ko Lil G atari akwiye kuvuga ko icyatumye ashinga studio ye ari uko yakorerwaga nabi cyangwa ngo ibikorwa bye bitinde mu yandi ma studio, ngo ahubwo yagakwiye kuvuga ko yayishinze agira ngo yagure ibikorwa bye ndetse afashe abandi, naho ngo agiye kuvuga atyo yaba abenshye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

harori - 9/07/2016 saa 13:34

mange nditayari kumufasha akabirekape.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X