Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Noheli na Bonane bishobora gusiga Anita agize ikizere cyo kubona umugabo

Umushyushyarugamba,umunyamakuru, umuvanzi w’imiziki (DJ) Anita Pendo, nyuma yo gushegeshwa no kubura umugabo, ubu noneho yagize ikizere ko iminsi mikuru ishobora gusiga agize ikizere gifatika cyo kubona umugabo.

Binyujijwe ku rubuga rwa Facebook ndetse no mu kiganiro akora buri gitondo kuri radio, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo hibazwaga hagati ye na Mulindwa uzashaka mbere, yumvikanye avuga ashize amanga ko inzitizi zamubuzaga kudashaka umugabo mu kuboza zizaba zitakiriho.

Ku ruhande rw’abagize ibitekerezo batanga haba kuri urwo rubuga bagiye bashimangira ko Anita agomba kubanza agashaka kuko ngo Mulindwa bakorana ntakibazo cyo gushaka afite kuko yarongoyeho, mu gihe Anita we ngo afite intimba yo kutaramenya uko bimeze.

Mu biganiro Anita yagiye akora ku bitangazamakuru bitandukanye yagiye agira inama abasore ngo bamuterete kuko atazirirwa abiruka inyuma abasaba urukundo.

Anita kandi yakomoje kuri Miss Jojo na Gaby Kamanzi, yikoma abakomeza kubashyira mu majwi ko badashaka abagabo kandi bakuze bihagije avuga ko badakwiye kujya babibazaho, ibintu byateje urujijo ku mpamvu yatumye abavuganira aho kugirango ariwe wiyama abamaze iminsi bamuzengereje bamubaza igihe azashakira umugabo.

Uyu munyamakuru yagiye avugwaho gukundana n’abasore benshi barimo Producer David, Nizo wo muri Urban Boyz, by’umwihariko Eric Senderi byanavuzwe ko bagiye kurushinga ariko amaso agahera mu kirere.

Mu gusaba Imana ko yakumva ubusabe bwe ntihagire igihinduka, Anita yasabye ko yamufasha agatera ikirenge mu cy’abandi banyamakuru birirwa barongorwa (bakoze ubukwe) ndetse na mugenzi we Mulindwa akabona umugore umukwiriye yataha akabona umwakira dore ko ngo anageze muzabukuru.

Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muvara gerard - 23/11/2016 saa 03:54

Anita konshaka number yawe I want talk wz u
Kanda hano umusubize

nitwa claude - 22/11/2016 saa 20:27

Anita nanjye naramwifuje ngo anyemereye tugakora Ubukwe nakishima.nanjye nkeneye umugore wo kubaka urugo.nukuri nabuze icyampuza na Anita pendo.gusa ni Kuri iyi Number.0788462463.ndi umuganga.
Kanda hano umusubize

kiod - 22/11/2016 saa 19:48

Yabaye ibuguma nagerageze naho sinzi
Kanda hano umusubize

- 22/11/2016 saa 19:07

nzaba ndeb umugab uzisukira Anitha rek dutegerex tureb ahhhh??
Kanda hano umusubize

Uwase hawa - 23/11/2016 saa 10:59

Anitha nukuri birakwiye ko ushinga urugo kuko binzanshimisha kbsa
Kanda hano umusubize

kevin - 22/11/2016 saa 10:51

bashakanye se ko numva bose badahuje ibitsina @anita@mulinda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X