Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

"Ntaco nzoba" igitaramo gikomeye cyahuruje imbaga y’abakunda umuziki wa Gospel

Kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016, Umuhanzi Bigirimana Fortran, umurundi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.Iki gitaramo kikaba cyariswe “Ntaco nzoba”, cyabereye kuri CLA i Nyarutarama kuva isaa kumi n’ebyeri z’umugoroba kugeza saa mbiri.

Iki gitaramo cya Fortran ni cyo cya mbere akoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi indirimbo ze zifasha abanyarwanda batari bacye. Igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abarundi baba mu Rwanda, abaturutse i Burundi, Kenya, Uganda n’ahandi.

Fortran yamaze igihe kingana n’isaha ari kuri stage aririmba nyinshi mu ndirimbo zirimo: Muri we, Reka mbabwire, Ndakugomba, Nothing more, Come and fill our hearts, Kubw’ubuntu bwawe, Now we are free, Will lift your name on high, Uri umwizigirwa, Nimumfashe dushime, Ni amahoro n’izindi zirimo ’Ntaco nzoba’ yaririmbye iteraniro ryose rigahaguruka rikajya mu Mwuka wo kuramya Imana, bikagaragara ko iyo ndirimbo ye yubatse imitima y’abatari bacye.

Itsinda ry’aba missionnaires ryitwa Vinesong ryo mu Bwongereza rizwi mu ndirimbo zitandukanye zamamaye ku isi nka: "Let your living water flow over my Soul" n’izindi zitandukanye bari baje gushyigikira Fortran, maze na bo batuma abari aho bajya mu mwuka.

Abandi bahanzi bafatanyije na Fortran Bigirimana waririmbanye n’umugore we wanyuzagamo akaririmba mu kirundi adategwa, harimo Dudu na we w’i Burundi, Aime Uwimana, Patient Bizimana na Apotre Apollinaire Habonimana ukongeraho na Shining Stars na Arsene Tuyi nabo baririmbye abari aho bagafashwa.

JPEG - 312.9 kb
Shining Stars ku rubyiniro
JPEG - 301 kb
Patient Bizimana yaririmbye ’Ndaje’ na ’Ubwo buntu’

Dudu nawe yahawe indirimbo ebyiri gusa

JPEG - 158.9 kb
Aime Uwimana na we yaririmbiye abari aho indirimbo 2 gusa
JPEG - 162.5 kb
Apotre Apollinaire Habonimana

Kwinjira byari 5000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 2000Frw ahasanzwe, gusa byarangiye imyanya yateganyijwe kwicarwamo ishize, abandi bakurikirana igitaramo bahagaze, ariko ntibyababuza gusabana n’Imana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kk - 31/10/2016 saa 17:39

BYARI BYIZA PE! BAZAKOSORE AKANTU KAMWE GUSA; AMASAHA YO GUTANGIRA AJYE YUBAHIRIZWA UBUNDI ABANDI BAHANZI NABO BARIRIMBE INDIRIMBO ZIRENZE 2
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X