Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

"Ntimutungurwe kuko bibaho ntago mu irushanwa haburamo KATA"- Bruce Melody

Mu gihe abenshi babaherezaga amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere abandi ndetse bakegukana igihembo, Bruce Melody,Danny Nanone ,TBBna Umutare Gabby batahanye umujinya w’umuranduranzuzi muri irushanwa rya PGGSS6. Itahiwacu Bruce (Bruce Melody)we yananiwe kwakira ibyavuye muri iri rushanwa avuga ko bagennye uwatsinze hakoreshejwe ‘Kata’.

Bitunguranye, ku karubanda bose babireba, abahanzi Melody, Danny Nanone ,TBB na Umutare Gabby n’abakunzi babo batahanye agahinda kadasanzwe ndetse bamwe muri aba bahanzi benda kuririra kurubyiniro. Aho Bruce Melody yanashatse kuva aho batangiraga ibihembo adatwaye Cheque ye bitewe n’agahinda.

Bruce Melody yari ahanganye n’abahanzi icumi Young Grace, Urban Boyz, Jules Sentore, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.

Igikombe cyahawe itsinda Urban Boyz, Christopher yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe Bruce Melody wari imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere byarangiye abaye uwa gatatu.

Bruce Melody amaze gusezererwa ku mwanya wa gatatu, yanditse kuri Facebook agaragaza ko mu gutanga igikombe hakoreshejwe ‘Kata’ (bitaciye mu mucyo). Yihanganishije abafana be ndetse abasaba kudacika intege.

Yagize ati: "Fans ntimutungurwe kuko bibaho ntabwo mu irushanwa haburamo KATA. Gusa ntiducike intege turacyari ‎ibitangaza‬. Abantoye mwese ndabakunda!Peace!"

Uyu muhanzi yabaye uwa gatatu mu gihe mu mwaka ushize yavuyemo ari uwa kabiri inyuma ya Knowless wabaye uwa mbere. Bruce Melody yari imbere mu bahanzi babiri bahabwaga amahirwe gusa byarangiye atahanye miliyoni zirindwi mu gihe mu minsi ishize yavugaga ko yizeye kuzaba uwa mbere akegukana miliyoni 24.

Uku ni ko abahanzi bakurikiranye mu kwegukana imyanya

1.Urban Boys

2.Bruce Melody

3.Christopher

4.Danny Vumbi

5.Young Grace

6.Alioni

7.Jules Sentore

8.Danny Nanone

9. Itsinda ry’abahanzi TBB

10.Umutare Gabby

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rubibi Aine - 6/09/2016 saa 15:09

@Bruce Melody Tuza Gutsindwa Bibaho Icyambere nuko utagomba gucika integer komeza icyo wahawe ariyo mpano yo kuririmba ibindi bizaza.turakwemera
Kanda hano umusubize

tuyisenge jean claude - 22/08/2016 saa 07:48

Ariko sha Melody,ubukoko wumvaga watsinda urban boyz?Umugabo ni uwemera humura rero ntuzanasubiramo kuko 3 kakurangiranye.
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 18:10

yibesha yaratsinzwe matuze
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 18:10

yibesha yatsinzwe matuze
Kanda hano umusubize

Safi Madiba - 15/08/2016 saa 08:23

Twagitwaye da nashake akore icyo ashaka uwo munyamujinya! nubutaha ntacyo azabona!
Kanda hano umusubize

asifiwe niyifitimbaraga - 14/08/2016 saa 20:33

hhhhhhh!!! nabwo christopher yabaye uwagatatu yabaye uwakabiri
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 19:34

bamwibye barabiyobeyese yiri kumwanya wambere
Kanda hano umusubize

PAULIN - 14/08/2016 saa 18:35

Mwibeshye Melody yabaye uwa 3
Kanda hano umusubize

ntibabwirizwa j nepo - 14/08/2016 saa 18:09

baratwibye sha abantu ba Melody
Kanda hano umusubize

Safi - 14/08/2016 saa 14:23

melody yibwe ariko ntacikingufu irushanwa si pggss gusa hazazanirindi ritarimwo ubusuma kubwo musaza ndagukunda.
Kanda hano umusubize

Nshimiye Emmy - 15/08/2016 saa 06:21

Bluce Melody Ihangane;ushyiremo Agatege;bibaho Umenyek'iyobagukoreramo Utegerez'ibyobaguhaye; Are youagree withme? Sorry Bibaho Kandindakwemer'ahubwowime Amatwi Abobaguc'intege .So Get Arespect Ineed Your Tigo Number As Your Fan Thank you All And Respect For the Fans Amen.
Kanda hano umusubize

eric madiba - 14/08/2016 saa 11:23

Umuntu ntakavuge ukuri ariko ngo musakuze Bruce melodie ntago. Mufana. Ariko yarenganye bigaragara. Kireka utagira amaso cyangwa amatwi niwe utabihamya Ark amarushanwa. Yo murwanda niko amera udafite. Akantu ntajambo ugira. Anyway congratulations @bruce melodie wifitiye impano yawe keep working uzagera aharenze GumaGuma
Kanda hano umusubize

lilianea - 14/08/2016 saa 11:17

Arikose agiye kuvugako urban boys itarigikwiye?azavuge ibindi we yariraye arakabya yiha ubu star atarageraho yiyibagizako narumugabo idahabwa intebe byanarangiye kuko nziko ishuro eshatu azirangije niyihangane rwose ibyakozwe byaciye mumucyo kdi umugabo nuwemera gutsindwa cg agatsinda yikiha amenyo yabasetsi
Kanda hano umusubize

umutoniwase Janviere - 14/08/2016 saa 10:30

hhhhhhh ubwo ntasoni melody afite yakoz iki kuburyo yavug harimo kata ,urban Boyz yatwaye igikombe igikwiye kuko baragikoreye cyne kuko ahantu hose barushije abo bahaganye
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 12:14

ariko byo yikwizamura urban boyz yamurushaga ark se na #christopher ra?????hagatiye na christopher harimo akantu kbs
Kanda hano umusubize

ntibabwirizwa j nepo - 14/08/2016 saa 18:05

njye narize ndaruha ndihanagura
Kanda hano umusubize

khelia - 14/08/2016 saa 10:10

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhh mbega melody niyihangane ahubw kuko ntiyakoze wenyine gsa URBAN BOYS +SWAGGER FAMILLY =VICTORY congz kuri twe
Kanda hano umusubize

el nana nice - 14/08/2016 saa 09:58

Bruce we humura abakunz bawe tuziko ntawuguhiga pe urashoboye kand crge
Kanda hano umusubize

Paul Mutumwa - 14/08/2016 saa 09:42

Aba bahanzi nta discipline bagira niyo mpamvu.Kuko kuvuga Ngo warenganijwe ni ukwirengagiza cyane kuko ukosora niwe uba afite criteria akurikiza.
Kanda hano umusubize

URWIBUTSO Denyse - 14/08/2016 saa 15:12

Oye oye Nabyishimiye cyane amajwi meshi mwayakuye Ibutare mukwiye kujya kubasura mukabagurira nimushaka muzambare amashashi azababer
Kanda hano umusubize

wano - 14/08/2016 saa 09:40

hhhhhhh ibya PGGSS ntawamenya ibyabo itagira uzayitwara azwi kandi nabagezibe barikumwe baba bamuzi rero mutuze next year Ni Bruce melody
Kanda hano umusubize

theo madiba adriano - 14/08/2016 saa 08:41

Urban boyz yarigikwiye
Kanda hano umusubize

Citoyen - 14/08/2016 saa 08:23

B.Melody afite ubwibone kubera ko yumva ntawamurusha.Buri wese afite Competences kd ntabwo abantu bose baba aba mbere.sibyo Musaza?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X