Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ko kuva PGGSS6 Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzikazi Young Grace wari umaze iminsi atumvikana mu bikorwa byo kuba yashyize indirimbo nshya ahagaragara kuri ubu yamaze gushyira ahagara indirimbo nshya iyo ndirimbo akaba yayise "Habayeho"

Ubwo uyu muhanzikazi yitabiraga ibitaramo binyuranye ndetse akaza kwegukana umwanya wa gatanu mu irushanwa rya PGGSS6 nta ndirimbo yaherukaga gushyira hanze, gusa yavugagako hari indirimbo ari gukora azashyira ahagaragara mu minsi ya vuba dore ko yanavugaga ko ari gukora indirimbo zizaba zigize album ye nshya yifuza gushyira ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi ndirimbo ya Young Grace ashyize hanze yumvikanamo amateka ari mu cyafatwa nk’umugani w’umukobwa wakunze umuhungu, nyamara umuhungu akaza kuzira urukundo akunda uyu mukobwa bakamuta mu ishyamba, umukobwa wivuga akaba afite agahinda yatewe no kubura umukunzi we nyamara bikozwe n’umubyeyi we umubyara.

Indirimbo "Habayeho" ya Young Grace yakorewe muri studio we n’abavandimwe be bashingiwe n’umubyeyi wabo mu rwego rwo kubafasha kwagura impano zabo, iyi studio yitwa Kitchen Music ikaba ariyo iri gufasha Young Grace muri iyi minsi gutunganya muzika ye neza.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Young Grace

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

coco - 4/10/2016 saa 17:17

nibyiza courage
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 20:04

young race komeza uhatane turagushyigikiye niumufanawawe peter kuva rusizi
Kanda hano umusubize

koribyayo - 2/10/2016 saa 21:38

gusa courage mwana wacu tukwifuriza no kuba uwambere
Kanda hano umusubize

NTAMUHANGA JB - 1/10/2016 saa 09:06

UMVA NDAGUKUNDA KANDI NDAGUKURIKIRA GIRA ICYO UKORA NJYE NKO NGERERA AMANOTA SAME TIME
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X