Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’amasaha make akoreye igitaramo muri H-Zone Christopher ntakiri kubarizwa muri Kina music

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, ni bwo umuhanzi Muneza Christopher yakoreraga igitaramo cyo gushimira abafana be uburyo bamubaye hafi mu irushanwa rya PGGSS6, cyaberaga muri H-Zone Gikondo. Muri iki gitaramo yagaragaye aherekejwe n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music ari nayo yari ihagariye inyungu ze. Gusa kugeza ubu umuyobozi w’iyi nzu ari we Producer Ishimwe Clement yamaze gutangaza ko Christopher yamaze gutandukana na Kina Music.

Producer Ishimwe Clement, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko umuhanzi Muneza Christopher yari asanzwe ahagarariye mu bikorwa bye bya muzika ndetse iyi nzu ya Kina Music ikaba ari na yo yamuzamuye, kuri ubu yamaze gutandukana na yo.

JPEG - 169.4 kb
Christopher ntakibarizwa muri Kina Music

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye, bafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye.

Producer Ishimwe Clement yagize ati: "Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music. Kina music na Christopher baboneyeho gushima buri wese wagize urahare mu iterambere rye. Murakoze"

PNG - 72.2 kb
Ubu ni ubutumwa Producer Clement yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

Ubu butumwa bwa Producer Clement bwagaragaraye ku rukuta rwe rwa Facebook bumaze igihe kitarenga amasaha abiri gusa bugiye ahagaragara, bwatunguye benshi mu bafana ba Christopher ndetse n’abafana ba Kina Music muri rusange kuko nta masaha 15 yari bwashire aba bombi bagaragaye bari kumwe mu gitaramo cyabereye muri H-Zone mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, ndetse Clement akaba ari we wagaragaye ajya guha indirimbo za Christopher umu Dj ngo azikine, ubwo uyu muhanzi yari agiye kujya ku rubyiniro.

Benshi bmu bakurikirana umuziki batunguwe ndetse batanze ibitekerezo bitandukanye bamwe bibaza impamvu itumye izi mpande zombie zihagarika uru rugendo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyatumye impande zombie zihagarika amasezerano, kuko ku ruhande rwa Christopher we nta cyo aratangaza.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sugira Ben - 23/08/2016 saa 12:57

ndumva christopher agiye gusubira inyuma kuko avuye muri laber nzima
Kanda hano umusubize

ntakibaho kidafite impamvu,ntago bipfuye kuba gusa, kuko nibabyaba ye kuri jaypolly twarabyumvise,mureke tuzumva ibizakurikira
Kanda hano umusubize

Rwizihiza jean dodieu - 22/08/2016 saa 18:20

Kbs tukuri nyuma every day
Kanda hano umusubize

Lio-iane Kone Camara - 22/08/2016 saa 17:34

Nizere K Umukunzi Wacu Christopher Bitazomusubiz Inyuma Arik Nyamb Atar'ibanga Bazotubwire Icabitumye
Kanda hano umusubize

Rwizihiza jean dodieu - 22/08/2016 saa 18:23

Tura kwemera kbs ni xw
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X