Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’iminsi mike Alpha akoze indirimbo ‘Yamungu’ amashusho yayo yageze hanze

Alpha The Brand usanzwe uzwi ku izina rya (Alpha Rwirangira) , Umuhanzi nyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaba ari naho akorera umuziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ivuga ko imigambi y’abantu ari ubusa imbere y’ibyo Imana iba yarateguriye umuntu.

Uyu muhanzi aherutse gusoza amasomo ya kaminuza mu ishami rya Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yavuze ko muri iki gihe afite imishinga myinshi y’indirimbo ateganya gusohora bidatinze mu gukomeza kwiyereka abafana mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba ko impano ye itazimye’ nyuma y’uko yari amaze igihe atibanda cyane ku muziki.

Alpha yashimiye bikomeye abakunzi be mu Rwanda bamweretse ko bashyigikiye umuziki we nubwo yari amaze igihe asa n’ucecetse.

Yagize ati: "Ndashimira abafana banjye n’Abanyarwanda muri rusange ku bwo gushyigikira akazi kanjye no kumba hafi mu rugendo rw’umuziki, icyo mbasaba ni ugukomeza kunshyigikira no kumba hafi."

Yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agamije guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo y’abantu batega abandi iminsi akavuga ko bidakwiye kuko imigambi y’Imana irusha imbaraga ibibaho byose.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yaya - 2/11/2016 saa 17:47

Imana iguhe umugisha
Kanda hano umusubize

RIBAKARE Joseph - 1/11/2016 saa 18:59

Ariko se nkaba birirwa batera inda abakobwa b'abandi,bakeka ko imana yumva indirimbo zabo?Muli Matayo 15:8,9,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko imitima yabo iba kure yanjye.No gusenga kwabo ni uguta igihe".Nubwo abantu benshi bavuga ko baririmba indirimbo z'imana cyangwa basenga imana,ntabwo ibumva.Muli Yohana 9:31,havuga ko imana itumva amasengesho y'abanyabyaha banga guhinduka.Niyo mpamvu natwe tugomba kwanga ibintu imana yanga,ntitwumve indirimbo zabo kuko zibabaza imana aho kuyishimisha.
Kanda hano umusubize

yaya - 2/11/2016 saa 17:44

ni nziza cyane.komereza aho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X