Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Aime Uwimana, Gaby na Gahongayire bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika

Ku mugoroba w’uyu wa 3 Kanama 2016 ni bwo abahanzikazi Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire bahagurutse ku kibuga cy’idege I Kanombe berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye gukorera igiterane cy’ivugabutumwa gihuriyemo abahanzi b’abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya imana n’abavugabutumwa batandukanye.

Gahongayire na Gaby Kamanzi bombi bahagurutse i Kanombe isaa tatu z’ijoro, bakaba bagiye bakurikiye umuhanzi Aime Uwimana we wafashe indege imujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 2 Kanama 2016.

Yaba Gaby Irene Kamanzi, Aline Gahongayire na Aime Uwimana bazahurira n’abandi bahanzi nyarwanda baba muri Amerika aribo: Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahayo, Willy Uwizeye, Romulus Rushimisha na Pastor Amani Stephane mu giterane cyateguwe n’amatorero ya Gikristo aba muri Amerika ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika mu kwimakaza umuco w’ubumwe, ubwiyunge n’urukundo mu banyarwanda.

Iki giterane kikaba kiswe Rwanda Christian Convention kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuri uyu wa 5-8 Kanama 2016 kikabera mu Mujyi wa Dallas muri Texas.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

liki - 4/08/2016 saa 22:37

Nukuri abantu twakijijwe dusubire mu Mana muzabwire gabby Iyo si nyogosho ya bana bi Mana birababaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X