Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Producer Clement na Knowless, Hope Irakoze na we agiye kurongora

Umuhanzi w’umuhanga Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 yatangaje ko afite umushinga wo kurushingana n’umukobwa w’Umunyarwandakazi bamaze igihe bakundana.

Uyu muhanzi akaba agiye kugera ikirenge mu cy’abahanzi n’ibyamamare muri muzika nyarwanda barimo Riderman washyingiranywe na Miss Agasaro Nadia ndetse na Producer Ishimwe Clement uherutse kurushingana n’umuhanzikazi Butera Knowless.

Yavuze ko uretse imishinga y’umuziki ari gushyiramo imbaraga, afite gahunda yo gukorana ubukwe n’umukobwa w’i Kigali bamaze imyaka ibiri bakundana. We n’uyu mukobwa batangiye gukundana mu mwaka wa 2014 gusa yanze kuvuga izina rye mu itangazamakuru kuko ngo atabikunda.

Yavuze ko mu gihe bamaze bakundana bashimanye ku buryo barushinze bombi byabagwa neza.

Yagize ati: "Umukobwa turakundana cyane n’ababimbaza ndabibabwira, nta kibazo cye mu by’ukuri. Tumaranye imyaka ibiri dukundana, ntabwo ari igihe gito tumaze igihe kinini. Kurushinga gahunda irahari, ntabwo ngiye kuba nka Clement ngo mvuge ngo ntabwo ari ko bimeze cyangwa ngo mbabeshye ibindi. Umukobwa turakundana cyane, dufite gahunda yo kuzakora ubukwe."

Hope yirinze gutangaza igihe ubukwe bwe buzabera, ngo kuko igihe kitaragera ariko avuga ko atazarenza umwaka wa 2019 atararushinga, ndetse ngo azabitangaza najya kurongora ngo kuko we yumva atazabiogira ubwiru bukomeye.

Irakoze Hope w’imyaka 28 y’amavuko, yamamaye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame atsinze abahanzi b’abahanga mu muziki.Y avukiye muri Komine Bwiza mu gihugu cy’Uburundi mu 1988. Gusa kuri ubu ibikorwa bye bya muzika ari kubikorera mu gihugu cy’u Rwanda.

Irakoze Hope afite barumuna be i Bujumbura, bacunga inzu yaguze miliyoni ijana z’amafaranga y’amarundi ikaba iri hafi y’ikiyaga cya Tanganyika, naho nyina umubyara akaba atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugwizabaraga Aimable - 10/08/2016 saa 17:04

Yego rwose turabashyigikiye kdi ntakiruta icyo twabifuriza, Imana ibibafashemo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X